Mukakarangwa uherutse kwirukanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative yatawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 4655

Uwahoze ashinzwe Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya SACCO mu Kigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA),madamu Mukakarangwa Francisca Emmanuel, yatawe muri yombi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.



Uyu muyobozi uherutse kwirukanwa burundu mu kazi ka Leta mu myanzuro yatangajwe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 10 Ukwakira 2019,yatawe muri yombi kuwa ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 12 Ukwakira 2019.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Mukakarangwa afunzwe akekwaho ibyaha binyuranye.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gufata icyemezo gishingiye ku cyenewabo, ubucuti cyangwa ikimenyane.’’

Gufungwa kwa Mukakarangwa gukurikiye ukwa mugenzi we, Batamuriza Esther, wari ushinzwe Imari muri RCA, we wafashwe kuwa 11 Ukwakira 2019 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’imicungire mibi y’imari.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Umuganga yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya umugore...

Umugore wo mu karere ka Kamonyi yatangaje ko yabonye hanze y’...
13 November 2019 Yasuwe: 6456 0

Abakozi 2 ba Banki ya Kigali barashinja icyuma cya ATM kunyereza akayabo...

Abakozi babiri ba Banki ya Kigali ishami rya Kacyiru bafunzwe...
13 November 2019 Yasuwe: 5186 0

Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo

Leta ya Uganda yikomye u Rwanda ku iraswa ry’abaturage bayo; Job Byarushanga...
13 November 2019 Yasuwe: 4051 0

U Rwanda rwashyikirije Uganda imirambo y’abaturage bayo baheruka kurasirwa i...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda...
13 November 2019 Yasuwe: 1404 0

Depite Ndahiro Logan uherutse gushyingurwa yasimbujwe mu nteko ishinga...

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko Karemera Emmanuel ariwe wasimbuye...
12 November 2019 Yasuwe: 1929 0

Umwana wagwiriwe n’igiti i Rulindo ntiyagira icyo aba akomeje gutangaza...

Mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Butunzi, igiti...
12 November 2019 Yasuwe: 6988 0