skol
fortebet

Mukamwezi Claire yakubiswe n’inkuba ari kuvugira kuri Telefone

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, mu mvura yaguye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, umukobwa witwa Mukamwezi Claire wari utuye mu mudugudu w’Akintare mu kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko byabaye ubwo imvura yagwaga ndetse ngo uyu mukobwa w’ imyaka 20 yavugiraga kuri telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma Mukantaganzwa Brigitte yemeje aya makuru y’urupfu rwa Claire.

Ati “Niko byagenze yamukubise ariko abari bamuri hafi bavugaga ko yarari kuvugira kuri telefone kandi ari mu nkuba”

Uyu munyabanga Nshingwabikorwa akomeza asaba abaturage kwirinda kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura kuko bigira ingaruka zirimo no kuba wakubitwa n’inkuba bikakuviramo urupfu.

Andi makuru avuga ko nyakwigendera Mukamwezi Claire wapfuye akubiswe n’inkuba yararagiye ihene ku nkuka y’igishanga cya Mushikiri munsi ya centre yo ku Kivuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa