skol
fortebet

Mukasakindi w’ imyaka 29 yinjiza arenga miliyoni 4 ku kwezi atazi gusoma no kwandika

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Umugore witwa Niyonsaba Mukasakindi wo mu murenge wa Mbogo akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, uvuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo, akaba atazi gusoma no kwandika avuga ko yinjiza 4 200 000 buri kwezi ayakuye mu bworozi bw’ inkoko.
Mukasakini w’ imyaka 29 afite abana babiri. Avuga ko yavukiye mu muryango ukennye mu karere ka Nyamagabe bikamwicira inzozi zo kuzavamo umucungamari kuko atabashije kwiga. Ngo ntabwo azi gusoma no kwandika nubwo kuri ubu yubatse inzu ihenze, akaba (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Niyonsaba Mukasakindi wo mu murenge wa Mbogo akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, uvuga ko yahoze ari umukozi wo mu rugo, akaba atazi gusoma no kwandika avuga ko yinjiza 4 200 000 buri kwezi ayakuye mu bworozi bw’ inkoko.

Mukasakini w’ imyaka 29 afite abana babiri. Avuga ko yavukiye mu muryango ukennye mu karere ka Nyamagabe bikamwicira inzozi zo kuzavamo umucungamari kuko atabashije kwiga. Ngo ntabwo azi gusoma no kwandika nubwo kuri ubu yubatse inzu ihenze, akaba yaranaguze imodoka ihenze agendamo.

Uyu mugore yatangarije The New Times dukesha iyi nkuru ko ubworozi bw’ inkoko akorera aho atuye mu karere ka Rulindo butuma abona amagi 2000 buri munsi, bukaba bunamwinjiriza miliyoni enye n’ ibihumbi Magana abiri y’ amafaranga y’ u Rwanda buri kwezi.


Mukasakindi abona amagi ibihumbi 2000 buri kwezi

Mu mwaka wa 2004 nibwo Niyonsaba yavuye iwabo mu majyepfo ajya kuba mu karere ka Rulindo mu rwego rwo gushakisha ubuzima, aho yaje kubona akazi ko gukora mu rugo. Nyuma yaje gushaka umugabo, maze nyuma aza kubona uburyo n’umwanya uhagije wo kuba rwiyemezamirimo.

Yagize ati: "Nk’umugore wirirwaga mu rugo, naje kubona ko natakazaga igihe kinini mu rugo nkora uturimo two mu rugo, nza gufata icyemezo cyo gutangira gukora ikintu cyanyinjiriza amafaranga nkabyaza igihe cyanjye umusaruro. Uko niko nagize igitekerezo cyo gutangira ubworozi bw’inkoko."

Uyu mugore avuga ko yafashe igikari cyo mu rugo akaba ari cyo atangira kororeramo inkoko, agatangira afite imishwi itageze kuri 50. Avuga ko ubworozi bw’inkoko kubwinjiramo bitagoye cyane kuko budasaba igishoro gihambaye kandi bukaba butangira kunguka vuba, cyane ko n’isoko ry’amagi mu Rwanda ari rinini cyane.

Muakasakindi yaje gushaka kwagura umushinga we kugirango arusheho kuwugeza ku rwego rushimishije ndetse abashe guhatana ku isoko n’abandi borozi b’inkoko, ariko agira imbogamizi y’igishoro kitari gihagije. Yagerageje kwegera amabanki ngo bamuhe inguzanyo ya miliyoni umunani (8.000.000) ariko barayimwima kuko bamubwiraga ko umushinga we ufite ibyago byinshi byo guhomba.

Yisunze na Unguka Microfinance Bank yari asanzwe abereye umukiriya bamwima inguzanyo, kugeza ubwo ikigega BDF cyaje kwemera kumwishingira kimutiza ingwate maze abasha kubona inguzanyo ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yahawe na banki.

Ubu abasha kugemurira amagi amasoko agezweho (Supermarkets) yo mu ntara y’Amajyaruguru ndetse akanagurisha amagi ye kuri Nyirangarama ya Sina Gerard ari nawe mukiriya w’imena afite umugurira amagi menshi.

Ubu yavuye ku nkoko 50 yatangiriyeho, yagura umushinga we ubu afite inkoko 6000, biakaba bimufasha kubona umusaruro wamugejeje ku ntera yo kubaka inzu igezweho we n’umuryango we babamo mu karere ka Rulindo, ndetse yabashije no kwigurira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 14.000.000, byose akavuga ko abikesha umutekano n’amahoro yaheshejwe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame ndetse no kuba ku gihe cy’ubuyobozi bwe harashyizweho ikigega BDF cyamugobotse cyane.

Ubu kandi yakoze ibindi bikorwa bimubyarira inyungu byinshi birimo n’amazu akodeshwa yubatse, kandi ashaka gukomeza kwagura umushinga we kuko arimo no kubaka izindi nzu azororeramo inkoko, akabasha gufatisha neza n’isoko ryo mu karere adakomeje kugemurira amagi abo mu Ntara atuyemo gusa.

N’ubwo avuga ko ubworozi bw’inkoko bubamo imbogamizi zirimo n’uburwayi bwazo, avuga ko bimusaba kumenya ubwoko bw’inkoko zidakunda kurwaragurika ndetse akanazikurikirana cyane kugirango umushinga we utazamo kidobya. Asaba abandi bagore bagenzi be kumenya ko bashoboye kandi ko na bo bagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, akabasaba ko bashishikarira kugana ibigo by’imari n’amabanki bikabafasha gukabya inzozi zabo.

Ibitekerezo

  • afitubimufashamo kuba abona akayabo nkaka kukwezi atazi gusoma no kwandika ni film rwose

    none c ko mutubwiye ko bur kwez yinjiza million enye namaganabiri kdi mukongera ut inkoko ze zitera ibihumbi bibiri by amagi ubwo murumva bihura ubwo igi yaba arigurisha angahe gusa ndacyeka ko habayeho kwibeshya munkuru

    mwaduha nimerozengo tubashe kuvugana

    kbs warabikoze

    Iyi nkuru mushobora kuba mwibeshye, hari aho muvuga ko abona amagi 2000 Ku munsi, ahandi muti abona amagi 2000 kukwezi. Gusa uyu mudamu n’indashyikirwa. Mwaduha numero ye?

    Mwampa number nkajya mugurira amagi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa