skol
fortebet

Mukeshimana wiyitaga umusirikari, umupolisi ndetse akanavuga ko akorera RIB akambura abantu amafaranga abashakira perimi,Yafashwe

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe yafashe Mukeshimana Mathew w’imyaka 47 akurikiranweho kwambura abaturage amafaranga avuga ko ari Umupolisi, Umusirikare ubundi akababwira ko akora mu Rwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB). Yafatiwe mu Kagari ka Kadashya Umudugudu wa Ruganda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Mukeshimana yafashwe biturutse ku makuru y’umuturage yari yaratse amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ngo azamuhe impushya zo gutwara ibinyabiziga(Uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu).

Yagize ati “Mukeshimana yashutse umuturage ko akora mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda amwizeza ko namuha amafaranga ibihumbi 200 azamuha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’uruhushya rw’agateganyo. Umuturage yabanje kumuha ibihumbi 3, aca inyuma abibwira abapolisi Mukeshimana afatwa aje gufata ayasigaye.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage bo mu gasanteri ka Kadashya aho Mukeshimana asanzwe atuye bavuga ko yari yarabarembeje abambura amafaranga abizeza kuzabaha serivisi kuko hari abo yabwiraga ko ari umukozi wo muri RIB abandi ababwira ko ari umusirikare hakaba n’abo abwira ko ari umupolisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru Mukeshimana agafatwa. Yabibukije ko nta muturage ukwiye kuba akibeshywa n’ubonetse wese amubwira ko akora mu nzego z’umutekano agamije kumwambura.

Ati “Serivisi zose zigira uko zitangwa ndetse bikagira n’aho byandikwa ko wishyuye serivisi, ariko nka bariya bihererana abantu bakabashuka ko bakora mu nzego z’umutekano bakabambura amafaranga ni abanyabyaha bagomba kubagaragaza bakabihanirwa.”

Mukeshimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa