skol
fortebet

Muramu wa Juvenal Habyarima yangiwe n’urukiko guhabwa Visa y’u Bufaransa

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rw’i Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Protais Zigiranyirazo. Ni mu rubanza yaregagamo Minisiteri y’Umutekano ko yamwimye viza y’u Bufaransa mu 2012.
Protais Zigiranyirazo ni muramu wa Juvenal Habyarima wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagizwe abere abandi bakarangiza ibihano. Urukiko rwa Arusha rwarekuye ariko batifuje kugaruka mu Rwanda.
Kugeza ubu Zigiranyirazo acumbikiwe mu gihugu cya Tanzania, (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rw’i Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Protais Zigiranyirazo. Ni mu rubanza yaregagamo Minisiteri y’Umutekano ko yamwimye viza y’u Bufaransa mu 2012.

Protais Zigiranyirazo ni muramu wa Juvenal Habyarima wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagizwe abere abandi bakarangiza ibihano. Urukiko rwa Arusha rwarekuye ariko batifuje kugaruka mu Rwanda.

Kugeza ubu Zigiranyirazo acumbikiwe mu gihugu cya Tanzania, abana n’umugore we batuye mu Bufaransa.

Yasabye Visa y’u Bufaransa ashaka gusanga umugore we wabonye ibyangombwa by’ubuhunzi muri 2012, akabana n’abana be babiri.

Zigiranyirazo yimwe Visa y’u Bufaransa kubera ko bishobora guteza impagarara muri iki gihugu.

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rwemeje ko atsinzwe ariko ashobora kuzarega muri Rukiko rusesa Imanza arirwo rushobora gufata icyemezo cya nyuma.
Ku butegetsi bwa Habyarimana, Protais Zigiranyirazo nawe yari azwi mu cyiswe « Akazu ».

Ibitekerezo

  • Baramwimira iki visa kandi bacumbikiye abandi ba membres b’akazu bose n’imiryango yabo? Nange ndumva agomba kubarega, ntabwo umupapa agomba kuvangura abana be!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa