skol
fortebet

Musanze: Ahazwi nko k’ Urukomezamabuno hafatiye runini urubyiruko

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

skol

Musanze ahazwi nko k’ urukomeza mabuno hafatiye runini urubyiruko kuko bahahurira n’abantu batandukanye babaha akazi kabaha amafaranga yo kwikenura mu cyimbo cyo kwiba.

Sponsored Ad


Mu intara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze ahazwi nko k’ urukomeza mabuno aho rumwe mu rbyiruko rutagira akazi ruteranira rutegereje abantu batandukanye barimo abafundi , abikorezi ,ndetse n’abandi bakora imirimo itandukanye y’ ingufu,bamwe mu basore bashakira akazi aha bavuga ko kano gace gatuma babona amafaranga mu kimbo cyo kwiba.

Impamvu hiswe “ Urukomeza mabuno”

Umwe mu basore bashakira akazi yavuze ko impamvu bahise rino zina aruko buri muntu wese wifuza akazi bimusaba ko agomba kuza akabanza akahicara amabuno agakomera mu gihe ategereje ko abona akazi.

Ubuyobozi bwa Akarere ka Musanze buvugako abaturage batakagombye kwicara ku mihanda bategereje akazi kuko iyo babuze ubaha akazi bishobora gukurura ubujura . Marie Claire Uwamariya Umuyobozi w’akarere ka Musanze wunjirije ushinzwe imibereho y’abaturage anenga imyitarire yaba baturage akabashishikariza kwishyira hamwe kugirango bahabwe n’ inkunga .

Yagize ati” Bashobora no kwibumbira muri koperative , abakora imirimo y’ ubwubatsi bagire aho babarizwa kugirango buri muntu wese ushatse ugire aho umubariza atari ukuvugango ubasanze aho kumuhanda bahagaze”.

Ubusanzwe Akarere ka Musanze karangwamo ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye aho abaturage bashobora kubibyazamo umusaruro aho usanga hari rumwe mu rubyiruko amahirwe batayapfusha ubusa aho bakora ibikorwa by’ubukorikori birimo gukora imitako n’ibindi bikoresho bikurura ba mukerarujyendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa