skol
fortebet

Musanze: Hari umuryango w’abantu bane wose wibasiwe n’intaragurizwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, May 2019

Sponsored Ad

skol

Mu mudugudu wa Kungo Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve ho mu Akarere ka Musanze, umuryango w’abantu bane uba mu bukene bukabije wugarijwe n’ amavunja bakunze guhimba intaragurizwa.

Sponsored Ad

Uyu muryango wemeza ko uba mu bukene bukabije bigashimangirwa n’uko inzu babamo ishaje ku buryo yenda kubagwira.

Mukandekezi Ntirikwendera utuye mu mudugudu urimo abifashije yemeza ko amavunja yibasiye umuryango we guhera mu mwaka wa 2014.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abarwaye imvunja,Celebzmagazine.com yaherukaga kugendera abatuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ako karere kabarizwa mu bice by’ibirunga na ko kakunze kugaragaramo ikibazo cy’amavunja ariko bisa n’igitangiye koroha.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwemeza ko bwabanje kubarura inzu ku yindi abarwaye amavunja, bwiyambaza ibigo nderabuzima mu kubavura. Abarwaye n’abarwaje imvunja bemeza ko ziterwa n’umwanda uturuka ku bukene.

Ibitekerezo

  • Nukuri birababaje uwo muryango ukeneye kwitabwaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa