skol
fortebet

Musanze:Barifuza udukingiririzo tw’ubuntu kubera isoni zo kujya kutugura

Yanditswe: Sunday 17, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rurasaba ko muri uyu mujyi no mu nkengero zawo, hashyirwa udusanduku turimo udukingirizo, kuko hakiri bamwe muri bagenzi babo bagiterwa isoni no kutugura.

Sponsored Ad

Iki kibazo cyo kutikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe agakingirizo, cyagize ingaruka zikomeye cyane ku rubyiruko rwo muri aka Karere, aho abangavu bari munsi y’imyaka 18 mu mezi icyenda gusa mu 2019 habyaye abasaga 600.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko gutinya kugura udukingirizo bikanga ko byagaragara nabi, ari kimwe mu bituma inda ziterwa abangavu ziyongera, bagasaba ko hashyirwaho udusanduku ugakeneye akajya kugafata.

Irizabimbuto Annet ni umwe muri bo yagize ati “Hari ubwo umuhungu atinya kugura agakingirizo kubera ko ahenshi baba bazwi akagira isoni, yagwa mu gishuko agakora imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba ateye umukobwa inda, ariko hari nk’ahantu bateganyije hari udusanduku turimo yakwirwanaho akagafata ntawumureba.”

Igiraneza Germain nawe ati “Nk’uko hashyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo ahatangirwa serivise zitandukanye, abe ari nako bakwirakwiza udusanduku tw’udukingirizo, kuko iyo ukaguze ahantu barakuraburiza bakakubonamo umusambanyi, kandi hari ubwo ukagura utanafite iyo gahunda, kandi n’iyo wagwa mu bishuko kagufasha kwirinda inda itateguwe n’izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Umukozi mu mushinga wa Ihorere munyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu, Mugisha Jules, avuga ko mu bushakashatsi bakoze ku bangavu babyarira mu rugo abenshi bagaragaje ko babiterwa n’ipfunwe ryo gukoresha agakingirizo, ariko bakanakangurira ababyeyi babo kubaganiriza hakiri kare ku buzima bw’imyororokere kugira ngo babarinde kugwa mu byo batazi.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubuzima Nsabiyera Emile, avuga ko bagiye gutegura ingengo y’imari yo gukwirakwiza utwo dusanduku ku buryo mu mwaka utaha iki kibazo kizakemurwa.

Ati “Mu Karere kacu duhangayikishijwe n’ibibazo by’abana bakibyarira iwabo ari bato, gusa nk’uko bifuje ko hashyirwaho udusanduku turimo udukingirizo tuzabikora nk’uko hari n’utundi turere twatangiye iyi gahunda, tugiye gutegura ingengo y’imari yabyo kandi twizera ko mu mwaka utaha bizakemuka,ariko bitarenze uyu mwaka abajyanama b’ubuzima bose bazadushyikirizwa nabo bajye badutanga”.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku kigereranyo cya 98%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa