Musanze–Gakenke: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye, abaturage basabwa kubyirinda

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 July 2017 Yasuwe: 206 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Musanze na Gakenke ku itariki ya 14 Nyakanga yangije ibiyobyabwenge bitandukanye. Mu karere ka Musanze ibikorwa bya kubyangiza byabereye mu mirenge ya Busogo na Kinigi.

Hangijwe inzoga z’inkorano zitwa Urwunge zingana na litiro 158, inzoga zo mu masashi zitwa blue sky amapaki 2028, na African gin amapaki 9. Mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gakenke niho hangirijwe ibiyobyabwenge birimo, kanyanga ingana na litiro 132, ibiro 4 n’igice by’urumogi, amapaki 584 ya blue sky, amacupa 49 ya African Gin n’amapaki 6 ya kitoko waragi. Ibyo biyobyabwenge byose byangijwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ho gato miliyoni 2.

Iki gikorwa cyo kubyangiza no kubimena ahabugenewe cyari cyitabiriwe na Polisi y’u Rwanda , inzego z’ibanze,izindi zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byari byarafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mezi make ashize ndetse n’ababifatiwemo bakaba barashyikirijwe inzego z’ubutabera. Mu butumwa bwahawe abaturage nyuma y’icyo gikorwa bwabashimiraga uruhare rwabo runini bagize mu gufata ibyo biyobyabwenge.

IP Gasasira yagize ati:” turashimira abaturage cyane kuko ubufatanye n’imikoranire myiza yabo na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bugeze ku ntera ishimishije mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ubu nta munyacyaha ushobora gukora icyaha ngo yidegembye uko ashatse kuko ahita afatwa. Biterwa no guhererekanya amakuru vuba n’abaturage kuko aribo ahanini badutungira agatoki abo banyabyaha bityo bagahita bafatwa. Turifuza ko imikoranire nk’iyi yakomeza kurushaho”.

Yakomeje asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima ndetse n’iyo babifatiwemo bibagiraho n’ingaruka zo gufungwa.

Abafatiwe mu biyobyabwenge bahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho igihano gishobora kugera ku myaka 5.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Busingye basanze Gicumbi isinziriye

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri y’...
20 September 2017 Yasuwe: 1815 1

Gisagara: Umukecuru ufite umubiri wazanye amagaragamba avuga ko byatewe n’...

Umukecuru wo mu karere ka Gatsibo uri mu kigero cy’ imyaka 55 uruhu rwe...
20 September 2017 Yasuwe: 3584 0

Meya Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire bakayigurisha mu...

Umuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko araburira abaturage...
17 September 2017 Yasuwe: 557 0

Iperereza ry’ ibanze ku rupfu rwa Pasiteri Maggie ryagaragaje ko yishwe...

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri...
16 September 2017 Yasuwe: 4597 1

Rusizi: Umuturage yishwe n’ isasu ryaturutse muri Congo

Iyamuremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, ku mugoroba wo kuri uyu wa...
16 September 2017 Yasuwe: 1080 0

Gatabazi yahawe ububasha n’uwo asimbuye asabwa gukorana neza na bose...

Kuri uyu wa 14 Nzeli, I Musanze ku kicaro cy’intara y’Amajyaruguru habereye...
14 September 2017 Yasuwe: 2337 1