skol
fortebet

Musanze: Hatowe umuyobozi w’akarere mushya usimbura uherutse kweguzwa na njyanama

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Nzeri 2019, hirya no hino mu Gihugu habaye amatora yo gusimbura abayobozi b’uturere baherutse kwegura no kweguzwa aho mu karere ka Musanze Madamu Nuwumuremyi Jeanine ariwe watsinze amatora.

Sponsored Ad

Kuwa 03 Nzeri 2019 nibwo uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze,Habyarimana Jean Damascene n’abayobozi bari bamwungirije barimo umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe na njyanama naho umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Claire aregura.

Nyuma y’amasaha make Meya Habyarimana yegujwe, Inama njyanama y’akarere ka Musanze yatoye Ntirenganya Emmanuel ngo abe umuyobozi w’akarere by’agateganyo,wasimbujwe kuri uyu wa Gatanu na Nuwumuremyi Jeanine.

Mbere yo gutora Meya,hatowe Abajyanama 4 batowe mu Mirenge ya Busogo, Cyuve, Gashaki na Kinigi, basimbura abatari bakiri muri Njyanama y’akarere ka Musanze barangije barahizwa na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Madamu RIZIKI Isabelle.

Abatorewe kwinjira muri Njyanama ni NUWUMURENYI Jeanninne, UMUTONI Sheilla, KAMANZI Axelle na HABIHIRWE Fabien Clement.

Amatora yabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere giherereye ku Murenge wa MUHOZA.

Ibitekerezo

  • Ni ukuri amakuru yanyu ntabwo aba yuzuye peee/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa