skol
fortebet

Musanze:Ikamyo yari yikoreye igitaka yaguye mu mugezi wa Mukungwa

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikamyo yari yikoreye igitaka yanyuze ku kiraro gihuza umurenge wa Rwasa n’ uwa Muko yo mu karere Musanze, kirasenyuka igwa mu mazi y’ umugezi wa Mukugwa
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 24.Mu mirimo yo gukora umuhanda wa 6Km mu murenge wa Rwaza ukaninjira mu karere ka Gakenke, nibwo iyi kamyo yariho itunda ibitaka yaguye muri Mukungwa.
Thadee Muhoza umushoferi wari utwaye iyi kamyo n’umufasha we (bita tandiboyi) bakomeretse byoroheje cyane.
Abaturage bo muri aka (...)

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iki ari ikiraro kimaze imyaka myinshi kandi gukoreshwa cyane n’abaturage bo mu gice cy’iburengerazuba bw’Umurenge wa Rwaza bacyambuka bagafata mu murenge wa Muko bakinjira muri Kaburimbo iva i Nyakinama bakazamuka bajya i Musanze.

Mu mirimo yo kuvana iyi kamyo mu mugezi muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu, abaturage babwiye Umuseke ko uko bigaragara isoko riri hafi aha mu ga-centre bita mu Gatsata ejo ku cyumweru rishobora kutarema kuko abariremaga benshi baba bambutse iki kiraro.

Ubu n’abanyamaguru biragoye cyane ko bambuka uyu mugezi wa Mukungwa ngo bafate hakurya i Muko.

Ubuhahirane hagati ya Muko na Rwaza ubu ni ikibazo ku baturage bakoresha iki kiraro ndetse n’imirimo yo gukomeza kubaka umuhanda yariho ikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa