skol
fortebet

Musanze:Imiryango 28 icumbikiwe mu kigo cy’ishuri kubera imvura

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

skol

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatanu kugeza kuwa Gatandatu mu Ntara y’Amajyaruguru yasenyeye abaturage mu Karere ka Musanze,isenya ibikorwaremezo mu karere ka Burera.Inzu zisaga 28 zasenyutse.

Sponsored Ad

Imiryango 28 yo mu Karere ka Musanze yari ituye mu manegeka harimo 21 yo mu Kagari ka Gisesero n’indi 7 yo mu Kagari ka Sahara, hombi ho mu murenge wa Busogo yibasiwe n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye mu ijoro ry’iya 01 rishyira iya 02 Gicurasi 2020 yangiza byinshi birimo n’ibikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanije n’inzego z’umutekano zihutiye gutaba abaturage zibashakira aho bacumbikirwa aho kugeza ubu iyi miryango yose uko ari 28 yabaye icumbikiwe mu rwunge rw’amashuri rwa Busogo ya II.

Hitimana Albert ni umwe mu baturage bagezweho n’ibi biza utuye mu mudugudu wa Nyiragaju, akagari ka Sahara mu murenge wa Busogo; agira ati “Imvura yaguye mu ijoro turyamye mu nzu , twumva amazi yadusatiriye, duhita dusohoka mu nzu kuko amazi yari menshi cyane ku buryo iyo tutaza kubyuka ngo tuyashakire inzira , twari kuza guhura n’akaga gakomeye”

Hitimana avuga ko kuri ubu bamaze kubona aho baba bakaba bacumbikiwe mu kigo cy’amashuri cya Busogo. Ati”turashimira inzego z’ubuyobozi n’umutekano zadutabaye zikadushakira aho ducumbika, gusa turacyafite ibibazo ku bijyanye n’ibyo kurya n’ubundi bufasha bwashoboka kuko ntakintu twarokoye.”

Nyiraharerimana Marceline ni umubyeyi w’abana bane utuye mu mudugudu wa Rubaya , Akagari ka Sahara.

Yatangaje ko imvura yaguye yabatunguye mu masaha akuze ariko ko barokotse bose uko banganaga mu nzu. Gusa ngo nyuma yo gucumbikirwa ku kigo cy’amashuri cya Busogo bakeneye ubundi bufasha;“ Mfite umuryango w’abana bane, bose twahunganye, ducumbikiwe kuri iri shuri rya Busogo ariko turacyafite ikibazo cy’ibyo kurya no kwambika abana cyane ko twahunze tutiguye , dutinya ko amazi yadusanga mu nzu, tugapfiramo . Turashimira cyane ubuyobozi bwadutabaye tukaba twabonye aho dukinga umusaya.”

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano, abaturage batabawe mu maguru mashya, nta muturage urahasiga ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere maze bucumbikira iyi miryango mu rwunge rw’amashuri ya Busogo ya kabiri, aho batari bwongere kunyagirwa n’imvura kandi ntibahure n’imbeho cyane ku miryango ifite abana bato.

Umuyobozi w’Akarere Nuwumuremyi Jeanine yagize ati”twabacumbikishirije igisigaye ni ukureba icyo buri wese akeneye ngo akomeze kubaho neza kuko aho bacumbikiwe ari heza ntaho bahurira n’imbeho.

“ tugiye gukomeza kubashakira ubundi bufasha nkenerwa muri ibi bihe by’akaga bagiyemo bikurikira ibyo tumazemo iminsi kandi bigikomeza by’icyorezo cya Covid-19.”

Madamu Nuwumuremyi Jeanine yakomeje avuga ko bakomeje kubarura imiryango igituye mu manegeka, aho yavuze ko hamaze kubarurwa imiryango igera kuri 35 kandi ko igikorwa kigikomeje;Ibintu yemeza ko uyu mubare ushobora kwiyongera kubera ko imvura igikomeje kugwa.

Si Muri uyu murenge wa Busogo hibasiwe n’ibiza by’imvura mu karere ka Musanze kuko no mu kagari ka Cyabararika murenge wa Muhoza, ahazwi nko muri “ Tête à gauche” iyi mvura yibasiye zimwe mu nzu z’abaturage ihangiza byinshi.

Ni mugihe mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera naho havugwa iyangirika ry’umuhanda nyabagendwa Kidaho –Kagogo- Butaro, ahazwi nko [Kumugu] mu Kagari ka Kabaya , aho uyu muhanda wangiritse kubera inkangu yawuguyemo.

Si ubwa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru, havugwa ikibazo cy’ibiza byibasira Uturere tuyigize kuko nko mu mwaka ushize,Umurenge wa Busogo wari wanibasiwe n’amazi y’imvura ava mu birunga akangiza ibikorwa remezo bitandukanye n’inzu z’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa