skol
fortebet

Musanze: Abarenga 500 bamaze kuboneza urubyaro mu minsi ine gusa

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeli Dr Ngezahayo Leo
Mu gihe hashize iminsi ine gusa Minisiteri y’ ubuzima n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC batangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwita ku buzima, ibitaro bya Ruhengeli biravuga ko muri iyo minsi ine gusa abantu 536 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro.
Mu bikorwa by’ ingenzi biteganyijwe muri icyo cyumweru harimo gukangurira abaturage kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha indwara zitandura, kurwanya (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeli Dr Ngezahayo Leo

Mu gihe hashize iminsi ine gusa Minisiteri y’ ubuzima n’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC batangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwita ku buzima, ibitaro bya Ruhengeli biravuga ko muri iyo minsi ine gusa abantu 536 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu bikorwa by’ ingenzi biteganyijwe muri icyo cyumweru harimo gukangurira abaturage kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha indwara zitandura, kurwanya imirire mibi, gutanga ikinini cya Vitamini A, gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza,n’ ibindi.

Mu bitaro bya Ruhengeli ni hamwe muharimo gutangirwa izo gahunda zijyanye n’ icyumweru cy’ ubuzima. Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri ibyo bitaro Dr Ngezahayo Leo kuri uyu wa 17 Werurwe ko yavuze ko kuva iki cyumweru cyatangira abamaze kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ari 536. Yongeraho ko akarere ka Musanze ibyo bitaro bibarizwamo ubwitabire mu kuboneza urubyaro bukiri inyuma ugereranyije n’ utundi turere.

Yagize “Uko duhagaze muri kano karere turafite imibare itari hejuru cyane, ugereranyije n’ ibindi bice by’ igihugu kuko hano ubu tumaze kugera kuri 39% by’ abaturage bose bakabaye bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro. Abari imbere nko muri Huye bashobora kuba bageze kuri 60%”

Dr Ngezahayo avuga ko bakangurira abaturage kwitabirira uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’ igihe kirekire kuko aribwo butanga icyizere 100% ariko ngo ntabwo abaturage barabwitabira. Mu buryo bwo kuboneza urubyaro bw’ igihe kirekire harimo no kwifungisha burundu ku bagabo buzwi nka Vasectomy gusa ngo abagabo ntibabwitabira.

Abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko impamvu batitabira uburyo bwo kwifungisha burundu ariko umuntu ashobora kuzakenera kongera kubyara ntibimukundire.

Kuri iyo mpamvu Dr Ngezahayo yongeraho no kuba abaturage bafite imyumvire avuga ko atazi aho bayivanye yo kumva ko kwifungisha burundu ku bagabo ari ukwikonesha.

Ntaberetse Joseph, Umusaza w’ imyaka 70 ukomoka mu karere ka Rulindo twasanze ku bitaro bya Ruhengeli yavuze ko kera babyaraga abana benshi ariko kuri atagira abakiri bato inama yo kubyara benshi.



Uyu musaza ufite abana barindwi avuga ko atabagira inama yo kubyara benshi nk’ abo yabyaye.

Umucekuru witwa Uwimana Ruth wo mu kagari ka Rukereza Umurenge wa Muhoza avuga ko muri iki gihe abaturage bakangukiye kuboneza urubyaro ariko ngo abagabo ntibarabyumva.

Yagize ati “Urebye abantu bari kwitabira kuboneza urubyaro ariko si bose, abagabo bo ntabwo babyitabira! Usanga bavuga ngo ndajya kwikonesha nshaka iki? Aho ntuye ntabwo ndumva umugabo wifungishije burundu”

Icyumweru cy’ ubuzima cyatangiye tariki 13 Werurwe kirasozwa kuri uyu 18 Werurwe 2017.

Muri 536 bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro , 116 bahawe uburyo bw’ igihe kirekire, 114 bahabwa uburyo bw’ inshinge, abahawe uburyo bw’ ibinini ni abantu 53, agakingirizo 253.



Icyumeru cy’ ubuzima: Ku kagari ka Karwaza abaturage barimo gupimwa indwara zitandura ku buntu, abana bagahabwa ikinini cya vitamini A


Nyiraburandaryi Esperance, Umuyobozi wungirije w’ ikigo nderabuzima cya Karwaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa