skol
fortebet

Musanze:Salongo yahurije hamwe abagore be 8 abaha impano z’uko bamwakiriye neza kandi babanye nawe neza[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yasanze iwe abagore be bahahuriye, aha umugore muto Iradukunda Isimbi yahaye impano bakeba be barindwi ngo kuko bamwakiriye kandi babanye nawe neza.

Sponsored Ad

"Uyu ni umunsi udasanzwe kuko bakeba banjye nabateguriye impano kubera urukundo banyeretse kuva nagera hano" - Iradukunda.

Salongo Mayanja w’imyaka 42 utuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda avuga ko yamugariye ku rugamba mu ntambara yo mu 1994, ko ari umusirikare wacyuye igihe.

Yabwiye BBC ko ubu afite abagore umunani n’abana 14, aba bagore ntabwo yashyingiranywe nabo kuko amategeko y’u Rwanda atemera ubuharike.

Mu kwezi kwa karindwi ubwo inkuru y’uyu mugabo yatangiye kuvugwa mu binyamakuru, minisiteri ishinzwe iterambere ry’umuryango yavuze ko ibyo Salongo avuga atari ukuri, ko afite abagore babiri babana nawe batarasezeranye.

Iradukunda Isimbi we amaze ibyumweru bicye yiyongereye ku bagore barindwi Salongo avuga ko asanganywe.

Iradukunda ati: "Nari mfite indi nshuti yaranafashe irembo. Ariko naramutanye nemera kurongorwa n’uyu mugabo nubwo nari nzi ko afite abandi bagore benshi."

Iki gikorwa umunyamakuru wa BBC yasanze bakoze, Salongo avuga ko kiba buri mezi atatu aho ahuriza hamwe abagore be bose.

Uyu mugabo uvuga ko ari umuvuzi wa gakondo, avuga ko azashaka n’abandi batatu bakaba 11 maze akarekera. Yemeza ko inshingano z’umugabo ku mugore we azinoza neza kuri bose.

Mu gihe ubuzima muri ibi bihe butorohera imiryango myinshi, Salongo we avuga ko nta kibazo afite cy’ubushobozi bwo gutunga abagore be n’abana babo.

Ati: "Kubana n’abagore benshi ni umunezero utangaje. Mbana nabo neza kuruta umugabo umwe, aho usanga babana mu makimbirane adashira. Buri mugore afite umurima n’inzu ye, ku buryo we n’abana be batazampangayikisha."

Uwanyirigira Jeanne D’Arc, umwe mu bagore be yabwiye BBC ko we na bacyeba be babana neza, cyane ko buri wese afite iwe.

Ati: "Njyewe ndi umugore we wa gatatu, yandongoye mbizi neza ko ntari uwa mbere. Nta kibazo mfite mu gihe yaba atakiriho kuko buri mugore afite inzu ye n’umurima we.

"Uko tubaho rero ni uko muri twe hari ushinzwe ibibazo byacu nk’imyambaro, inkweto cyangwa ibindi bikenerwa mu rugo, umugore mukuru niwe ushinzwe ibijyanye n’ibyo kurya kuri twese."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa