skol
fortebet

Musanze: Umugore yirukanwe mu nzu yari yarakodesherejwe na Leta ajya kwibera mu rutoki

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2019

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana bane witwa Ntamfurayishavu Speciose, utuye mu Murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze avuga ko amaze icyumweru aba mu rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura.

Sponsored Ad

Uyu mugore uba mu rutoki ruherereye muri metero icumi uvuye ku muhanda Musanze-Vunga, aho yashinze uduti asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu.Uyu mubyeyi akaba abanamo n’abana bane.

Ntamfurayishavu yabwiye Radio Flash ko yafashe uyu mwanzuro wo kuba aha, nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi bumusenyeye inzu kuko ngo yari ishaje cyane bumwizeza ko buzamwubakira,arategereza araheba.

Yagize ati: ”Nari mfite inzu abayobozi barayisenya bambwira ngo bagiye kunkodeshereza ,namaze mu nzu amezi atatu bayinsohoramo.Najya kubibwira abayobozi bakantera utwatsi ngo ntabwo banzi.Namaze kwirukanwa mu nzu nza gushinga agahema hano kuko ntaho kuba mfite.”

Abaturanyi ba Ntamfurayishavu bavuga ko nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi by’umurenge ngo bwamukodeshereshe inzu abamo,ngo gusa yayimazemo amezi atatu ubuyobozi butishyura nyirayo.Maze nawe ahitamo kumwirukana.

Mparibatinda Theogene utuye aho bari bakodeshereje uyu mubyeyi yagize ati:”Ubundi bari baramukodeshereje ku mugabo bita Munyaneza, uno mumama narahanyuraga nkahamusanga, ubwo hari igihe cyageze Munyaneza akamubaza impamvu umurenge wamukodeshereje ukaba nta mafaranga umuha,umumama akamubwira ko agomba kujya kwishyuza ku murenge.Nyuma Munyaneza yamubwiye ko agomba kumuviramo mu nzu.Ubwo sinzi n’igihe yaviriyemo.”

Nyuma yo kwirukanwa aho bari bamukodeshereje nibwo yaje agondagonda uduti asesekamo ibirere,atwikirizaho inzitaramibu ngo abone aho kwikinga n’abana be
.
Harerimana Dative,umuturanyi w’uyu mubyeyi avuga ko bagerageje kumuha amahema ariko ubuyobozi burayatwara.

Yagize ati: “Ubwo rero bigeze igihe arambiwe araza aba aha ngaha, tumuha amahema ubuyobozi buraza burayatwara, amahema yacu atatu barayatwaye. Ni mugoroba nari ndi kuvuga nti wagira ngo uyu muntu yaraguzwe,no mu nteko y’abaturage bavuze abantu bazubakira ariko ntibigeze bamuvuga kandi urabona uko ameze.”

Nsengimana Aimable,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi ,avuga ko azi ko uyu mubyeyi atishoboye gusa ntiyemera ko aba mu nzitiramibu.

Yagize ati: “Uriya mudamu dusanzwe tumuzi.Ni umwe mubo dufite utishoboye,ariko wenda kuvuga ngo ari mu nzitiramibu, byo mushobora kuba mwayihasanze ariko ntayo atuyemo.Kuba mwayihasanze ni nk’uburyo bwo kugumuka.”

Uyu muyobozi abajijwe ku kibazo cy’uko bakodeshereje uyu mubyeyi akamara amezi atatu bataramwishyurira bikamuviramo kwirukanwa yagize ati” We ni ko abivuga ariko twe iyo dushyize umuntu mu nzu utishoboye, iyo habaye n’ikibazo yakabaye aza akatubwira ati ko mwashyize mu nzu ntimuyishyure?”

Uyu mubyeyi yeruriye itangazamakuru rya Flash ko iyo agiye kubaza ikibazo cye ku karere ngo bahita baterwa n’abantu batazi bakaza kubasenyera akazu bigondagondeye.

Ibitekerezo

  • arko nkuyungo numuyobozi kko mwaratubonye kbs

    abayobozi baho nibabazwe ukuntu umuntu yabaho murubwo buryo kandi bumvise nyakubahwa azabasura inzu yarara yuzuye bajye bashyira mugaciro

    Ibise birashoboka ko aba bayobozi babikoze???????Ntabwo byabaho peeee,baba barasaze rwose

    yooooo…..Uwo mubyeyi yarakubititse kweli……….

    Ubundi se kuki mbere yokumusenyera batabanje kumwubakira ahandi ngo babone bamwimure?cg se basane iyonzu ye yarishaje.aba nibabayobozi baba bashaka kugaragazako aho bayobora ntabakene bagifite kandi rubande rwenda gupfa!bagashaka ahobajya kubahisha ntanicyo babamariye.turifuzako leta y’uRwanda yakurikirana ikikibazo nabakigizemo uruhare bagakurikiranwa

    Ahubwo abayobozi ba

    Hari igihe abayobozi bibwira ko bakemuye ikibazo ariko bateje ikikirusha uburemere , Rwose uko bimeze kose uyu mubyeyi ni umuntu nk’abandi ntabwo ari inyamaswa yo mugasozi, Abayobozi barebe icyo bakora uyu mubyeyi ave mugihuru bitarenze uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa