skol
fortebet

Musanze:Uwatwikiwe abana 2 yavuze uburyo abaturanyi be bigeze kumwita inzoka

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020, umuryango utuye mu Karere ka Musanze, Umuryango wo mu karere ka Musanze mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve watwikiwe abana babiri n’abagizi banabi bataramenyekana, umwana umwe ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Muri uru rugo rw’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine,rwibasiwe n’abagizi banabi babatwikira abana babiri b’abakobwa (umwe w’imyaka itatu n’igice n’undi w’imyaka ibiri).

Uyu muryango watangaje ko muri rusange usanzwe uatabanye neza n’abaturanyi babo ndetse ngo bigeze no kwitwa inzoka.

Ibi ngo byabaye ubwo nyina w’aba bana yari abasize mu nzu agiye guhaha yagaruka agasanga abantu batazwi bamennye ikirahure cy’idirishya bakohereza umuriro mu cyumba abo bana barimo. Aba bana ngo yari yasize abakingiranye ku bwo kutizera umutekano wabo biturutse ku buryo azi asanzwe abanye n’abaturanyi be.

Uyu mubyeyi kimwe n’abazi ibye bavuga ko mu myaka irenga ine bamaze batuye aha batigeze boroherwa na bamwe mu baturanye babo batahwemye kubatoteza no kubagira nabi nk’aho umugabo we bigeze kumukubita ibuye mu mutwe agakomereka, ku buryo batabura no gukeka ko ari bo baba bari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Umubyeyi w’aba bana avuga ko hari abaturanyi be badahwema kubahigira bavuga ko bazabimura, ku buryo ngo hari n’uwigeze kumwita inzoka bikiyongera ku bajyaga barara babaterera amabuye ku nzu, ibyo baheraho bavuga ko nta mutekano bigeze bagirira muri aka gace baje guturamo bahaguze ikibanza.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeaninne yabwiye TV/Radio1 ko ku bigaragarira amaso koko abo bana batwitswe n’umuntu wari wabigambiriye, ariko ngo inzego zishinzwe iperereza zikaba zamaze kubyinjiramo ngo hamenyekane ababyihishe inyuma n’impamvu yabibateye, aho mu bahise batabwa muri yombi harimo n’uwayoboraga umudugudu batuyemo.

Uyu muryango watwikiwe abana utunga agatoki inzego z’ubuyobozi ngo zisa n’izakomeje kubatererana mu bikorwa by’urugomo bakomeje gukorerwa nko gutererwa amabuye hejuru y’inzu no guhohoterwa mu buryo bunyuranye kugeza n’ubwo abaturanyi babo bazitiye inzira yavaga mu gipangu cyabo imodoka yabo igahera mu rugo none bikaba bigeze n’aho kwicirwa abana nyamara batarahwemye kwishinganisha mu buyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa