skol
fortebet

Musanze: Visi Meya yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we akamukomeretsa

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,ashinjwa gukubita umugore bashakanye akamukomeretsa.

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangarije kuri Twitter yayo ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira guhohotera bikabije umugore we ndetse dosiye ye iri gukurikiranwa.

Amakuru aravuga ko uyu Visi Meya Ndabereye yagejejwe kuri Station ya RIB ya Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2019, ari nabwo yakubise umugore we akamukomeretsa bikomeye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko Ndabereye atari ubwa mbere ahohoteye umugore we ndetse ngo yizeye ko ubutabera burakora akazi bushinzwe.

Yagize ati “Twagiye tumwihanangiriza inshuro nyinshi ariko turizera ko ubutabera buza gukora akazi kabwo kuko iyo atari imyitwarire ikwiriye Umuyobozi ku rwego urwo arirwo rwose.”

Amakuru avuga ko bagiranye amakimbirane maze umugabo yadukira umugore aramukubita ndetse amukurura imisatsi bimuviramo gukomereka ahita ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri biri muri aka Karere ka Musanze.

Ibitekerezo

  • Niko iyi si yacu iteye.Ushinzwe kuyobora cyangwa guhana,nawe akora ibyaha.Uretse ko akenshi uyobora iyo akoze icyaha,ntahanwa.Arica agakiza.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hapfa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions.Impamvu mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa