skol
fortebet

Musanze yabonye Meya mushya nyuma y’amasaha make hegujwe uwari usanzwe ayiyoboye n’abamwungirije babiri

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2019

Sponsored Ad

Ntirenganya Emmanuel yatorewe kuyobora akarere ka Musanze by’agateganyo nyuma y’aho Njyanama yegurije uwari umuyobozi w’ako Habyarimana Jean Damascene,n’abamwungirije barimo ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make,akarere ka Musanze katoye abayobozi bashya nyuma y’aho Komite Nyobozi yakayoboraga itakarijwe icyizere kubera kutubahiriza inshingano zabo zirimo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze aho kubaka byari bikomeje gukorwa mu kajagari,abantu bakubaka nta byangombwa batanubahirije igishushanyo mbonera ubuyobozi burebera, kutubakira amacumbi abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri batayafite kandi hari ubushobozi bwo kubafasha,isuku nkeya,imiyoborere idahwitse aho havugwa za ruswa mu itanga ry’akazi cyane cyane mu barimu n’abaganga n’abandi muri rusange,imiyoborere mibi n’ibindi.

Nkuko umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Musanze Abayisenga Emile yabitangaje,Meya Habyarimana yavugwagaho kurya ruswa mu gihe aba bari bamwungirije barimo uwitwa Ndabereye Augustin aherutse gukubita umugore we ajyanwa mu bitaro hanyuma umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Claire we ngo yashinjwaga ubwambuzi.

Muri uyu muhango wari uyobowe na Guverineri Gatabazi JMV,Bwana Ntirenganya Emmanuel wakoraga mu murenge wa Gataraga ndetse ari no mu bajyanama mu karere niwe watsinze amatora aho agiye kuyobora by’agateganyo kugeza habaye amatora.



Ntirenganya ugiye kuyobora Musanze by’agateganyo

Ibitekerezo

  • HABYARIMANA NAHAVE BIRASHIMISHIE CYANE, NUBUNDI NTACYIZACYENZI KERETSE UBUNEBWE NINDANINI

    Erega ibi bintu byo kuvugango umuntu ari mu chama bakamuha akazi nk’impano kandi ari injiji nibyo bidindiza iterambere. Naba mubona baba batari mu chama nuko baba badfite imbehe uwayibaha ntanuwabarusha gukorera igihugu. Nawe undebere uyu Habyarimana yari umucuruzi w’akabari mu Byangabo baramuzamura ngo abaye mayor!!! Murumva yari gutanga uwuhe musaruro? Banyacyubahiro, umuntu wese uri mu Rwanda mumuhe kuyobora system izamwinjiza mu muryango wacu mugari!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa