Musenyeri Ntihinyurwa yasezeye ku bwepisikopi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 March 2018 Yasuwe: 3764

Musenyeri Musenyeri Thadée umaze imyaka 47 ahawe ubusaseridoti yasezeye ku murimo w’ ubwepisikopi yari amaze imyaka myinshi akora muri kiriziya gatolika akaba yanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umushumba (Musenyeri uri ku buyobozi bwa Diyoseze) ahagarika izo nshingano agejeje ku myaka 75 y’amavuko. Ni itegeko ryashyizweho na Papa Paul VI mu mwaka wa 1966. Iri tegeko kandi rituma Karidinali urengeje iyi myaka atemererwa kujya mu mubare w’abatora Papa mushya.

Ni muri urwo rwego Musenyeri Ntihinyurwa ugejeje kuri iyi myaka y’amavuko ndetse unayirengejeho umwe yanditse asaba guhabwa iki kiruhuko nk’ uko Source Post yabitangaje. Bivuze ko mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , azagena umusimbura mu nshingano ze, akitwa Arikiyepisikopi wa Kigali.

Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa, yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse ku wa 23 Nzeri 2017, yaba abo mu muryango we cyangwa abo babanye bashimye uburyo yababereye umushumba mwiza n’umwarimu bakesha byinshi.Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu bari baje kwizihiza uwo munsi.

Musenyeri Ntihinyurwa aje akurikira Musenyeri ucyuye igihe, Habiyambere Alexis na we wasezeye ku nshingano ze kubera ko yari agejeje kuri iyo myaka agasimburwa ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet.
Inyuma ya Musenyeri Ntihinyurwa hari abandi bafite iyi myaka nabo bazamukurikira muri iki kiruhuko nyuma y’akazi bakoreye kiliziya nabo bashinzwe; barimo Musenyeri wa Diyoseze Byumba, Nzakamwita Servilien uzakorerwa yubile y’imyaka 75 muri uyu mwaka.

Umushumba wemerewe icyo kiruhuko akomezanya izina rya Musenyeri ariko hakongerwaho ko acyuye igihe(Episcopus emeritus) mu gihe Ntihinyurwa azajya yitwa Archiepiscopus emeritus. Nk’abandi bashumba bose, uwitabye Imana ashyingurwa muri kiliziya(paruwasi katederale), i Kigali ni Saint Michel.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Imana ikomeze imufashe mu zabukuru.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Kayonza: Umukozi wa SACCO ya Murundi arakekwaho kurigisa arenga 55 000 000...

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu karere ka...
20 May 2018 Yasuwe: 934 0

Perezida Kagame ategerejwe mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame tariki 24 na 26 Gicurasi uyu...
16 May 2018 Yasuwe: 2111 0

Imodoka nini zabujijwe gukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi-Gatuna

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abatwara imodoka bakwirinda guca mu muhanda...
15 May 2018 Yasuwe: 1354 0

Mu masaha abarirwa ku ntoki impunzi zishaka gutaha ziratangira...

Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku...
14 May 2018 Yasuwe: 3558 0

Kizito Mihigo yasubiye imbere y’ urukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 Kizito Mihigo, na...
14 May 2018 Yasuwe: 4341 0

Habyarimana yafunze abarenga 70 bicirwa muri gereza babeshya imiryango yabo...

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yagaragaraje ko ubutegetsi...
11 May 2018 Yasuwe: 2634 1