skol
fortebet

MUYIRA:Innocent wari umaze imyaka 3 muri gereza yatemye abantu 4 barimo mushiki we,Umwishywa we na mubyara we

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu Murenge wa Muyira washakaga gutema umwana abereye nyirarume, yatemye abantu bane barimo mushiki we, mwishywa we na mubyara we, babiri bamaze gupfa bageze kwa muganga.

Sponsored Ad

Amakuru agera mu bitangazamakuru avuga ko byabereye mu Mudugudu wa Kinyoni mu Kagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira, umugabo ngo mu gitondo yafashe umuhoro agiye gutema umwana abereye nyirarume, abantu bajya gutabara, umusaza wahageze bwa mbere yahise amutema.

Uwatanze aya makuru avuga ko uriya mugabo yishe na mwishywa we (ni umwana wa mushiki we), na mubyara we (umwana wa Nyirasenge) baturanye yamwishe we agiye gutabara.

Murenzi Valens Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira yabwiye Umuseke ko ayo makuru ari impamo.

Yavuze ko uriya muhungu w’imyaka 32 watemye abantu yitwa Gisagara Innocent akaba asanzwe ari “umwicanyi” kuko ngo yahamijwe icyaha cyo kwica undi muntu n’Urukiko, akatirwa igifungo k’imyaka itandatu, yari amaze imyaka itatu avuye mu buroko.

Yavuze ko yari afitanye amakimbirane na mushiki we ashingiye ku butaka n’imitungo by’iwabo.

Ati “Yashakaga gutema mushiki we, yamwirukankanye agenda amutema aramucika, atema umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 ku ijosi ahita apfa, amaze kumutema yakomeje gushakisha nyina, amubuze ahura n’umukobwa w’imyaka 17 ashaka kumutema undi afata umuhoro amukomeretsa ikiganza, ariruka aramusiga, undi yatemye ni umugabo w’umuturanyi na we yamutemye mu mu mutwe aramukomeretsa agiye gutabara.”

Murenzi avuga ko hapfuye abantu babiri barimo mubyara w’uriya mugabo n’umwana wa mushiki we, abandi batatu bakomeretse, babiri bagiye kwa muganga i Nyanza, undi avurirwa ku kigo nderabuzima.

Ati “Amakimbirane afitanye na mushiki we ashingiye ku butaka, ngo hari ibiti bya avocat uyu muhungu yagurishije, umukobwa amubaza amafaranga undi yagira icyo amuha, yashakaga no kugurisha isambu, mushiki we arabyanga.”

Yavuze ko mbere uriya muhungu na mushiki we babanaga mu nzu y’iwabo, ariko nyuma umuhungu yirukana mushiki we mu nzu.

Nyina wabo afungiye icyaha cya Jenoside yagizemo uruhare, ubuyobozi ngo ntibwari kubagabanya isambu kandi umubyeyi akiriho.

Uriya mukobwa ngo yashatse umugabo barananiranwa, asubira iwabo kubera ko umuhungu (musaza we) yari amaze kwica umuntu agafungwa, ni we wakoreraga urugo ariko aho uyu muhungu afunguriwe yikubiye imitungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira avuga ko bihanganishije abaturage, ati“Turabasaba ko amakimbirane ashingiye ku butaka n’andi bafitanye bajya bayavuga mbere mu buyobozi kugira ngo akemuke hadapfuye abantu nka bariya kuko urabona ko hari n’abatemwe ntaho bahuriye n’uyu muryango.”

Gisagara Innocent watemye bariya bantu, ubuyobozi bwamutaye muri yombi bumuhungisha abaturage, yajyanywe kuri RIB station ya Muyira. Gusa amakuru avuga ko uyu Gisagara akoresha ibiyobyabwenge.

Ibitekerezo

  • Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’abantu nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abicanyi,abajura,abasambanyi,abarya ruswa,abarwana,etc...bose ntabwo bazaba muli paradizo.Ikintu kibi kurenza ibindi ni ukwica amategeko y’Imana.Ntabwo ushobora kugira amahoro ukora ibyo Imana itubuza.Urugero,abantu bakoze Genocide muli 1994,aho bari hose nta mahoro bagira.Kimwe n’abasambanyi,nubwo babyita ngo bari mu rukundo.

    Ubundi se uwabaza umucamanza wamurekuye mbere, yishe umuntu, ingingo yahereye ho amurekura yabisobanura ate,! Ubundi umuntu wishe igahano ntakindi uretse nawe kumwica niba byarorohejwe iyo burundu, nibe burundu ababantu bapfuye kubera kudafata umwicanyi muburyo bukwiye.bakarekura uwo mwicanyi *

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ubwo yashatse gutoroka yarashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa