skol
fortebet

‘Mwige muminuze ururimi rw’ Ikinyarwanda’ Minisitiri Uwacu

Yanditswe: Friday 24, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda by’ umwihariko abakiri bato kwiga bakaminuza ururimi rw’ Ikinyarwanda kuko ariyo ngobyi y’ umuco nyarwanda.
Minisitiri Uwacu yabivugiye mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ ururimi gakondo cyabereye kuri sitade nto kuri uyu wa 24 Werurwe 2017.
Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rwacu, kandi rukaba n’ ingobyi y’ umuco, ntabwo dushobora kuvuga gusa ururimi rw’ Ikinyarwanda twibagiwe umuco wacu (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ umuco na Siporo Mme Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda by’ umwihariko abakiri bato kwiga bakaminuza ururimi rw’ Ikinyarwanda kuko ariyo ngobyi y’ umuco nyarwanda.

Minisitiri Uwacu yabivugiye mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ ururimi gakondo cyabereye kuri sitade nto kuri uyu wa 24 Werurwe 2017.

Yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi rwacu, kandi rukaba n’ ingobyi y’ umuco, ntabwo dushobora kuvuga gusa ururimi rw’ Ikinyarwanda twibagiwe umuco wacu utugira abo turibo”

Yunzemo ati “Kubungabunga, kwiga, kunoza no gukoresha neza Ikinyarwanda ni inshingano yacu twese nk’ uko biri mu nsanganyamatsiko..Nabonye dufite urubyiruko rwinshi hano cyane cyane urw’ abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ ishuri. Mwige muminuze ururimi rw’ Ikinyarwanda”

Ikinyarwanda ni rwo rurimi gakondo cyangwa rw’ ababyeyi mu gihugu cy’ u Rwanda. Ni rumwe mu ndimi enye zemewe gukoreshwa mu rurimi mu butegetsi bw’ u Rwanda arizo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, n’ Igiswahili

Inteko nyarwanda y’ umuco n’ ururimi ivuga ko kunoza no gushyigikira ururimi rw’ Ikinyarwanda bitareba gusa inzego za Leta ahubwo bireba n’ abafatanya bikorwa ba Leta.

Iyo nteko isaba ibigo bya Leta n’ ibyigenga ko igihe bitegura inyandiko zigenewe abaturage bigomba kujya bibanza gutegura iziri mu Kinyarwanda bikabona gutegura iziri mu ndimi z’ amahanga.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo wizihizwa tariki 21 Gashyantare, u Rwanda rwawizihije ku nshuro ya 14 kuri uyu wa 24 Werurwe 2017 ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwiga no kunoza Ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe”.

Ni umunsi wizihijwe mu gihe hari ubwoba ko ururimi rw’ Ikinyarwanda rushobora gupfa bitewe nuko abenshi basigaye baruvuga baruvangamo izindi ndimi. Ababikora babifata nk’ ubusirimu cyangwa ubuhanga.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ Inteko ishinga amategeko ubwo hasuzumwaga umushinga wo kwinjiza ururimi rw’ Igisaswahili mu ndimi zemewe mu butegetsi bw’ u Rwanda, Minisitiri Uwacu yakebuye abumva ko kuvuga Ikinyarwanda ari ubuswa avuga ko kuvuga Ikinyarwanda atari ubujiji.

Igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ ururimi gakondo cyaririmbwemo n’ abahanzi barimo abubu n’ abo hambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa