skol
fortebet

Myugariro w’ikipe ya Police FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye yatanze ubuhamya bubabaje bw’uburyo bamwiciye umubyeyi n’abavandimwe 10

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro w’ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Celestin Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yabaye bakimutwite gusa yaje kumenya ubwenge asanga abavandimwe be 10 bose na se barishwe muri Jenoside.

Sponsored Ad

Ndayishimiye Celestin avuka mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Ntara y’Uburasirazuba, icyo gihe hari muri Komine Murambi. Aka karere kashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubera uwari umuyobozi wa Komine Murambi witwaga Gatete washishikarije abahutu kwica Abatutsi.

Aha niho ababyeyi n’abavandimwe ba Celestin Ndayishimiye bari batuye bakaba ari naho baje kwicirwa.

Ni we muhererezi muri uyu muryango asigaranye na nyina umubyara Kakuze Cecile dore ko se Bapima Augstin yapfanye n’abana be bose 10 yari yarabyaye.

Yagize ati “Ni njye mwana wa nyuma mu muryango w’abana 11, bose barapfuye bajyana na papa, icyo bazize ni Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ntabwo nakubwira ngo twavukanaga turi abahungu bangahe cyangwa abakobwa bangahe icyo nzi cyo ni uko harimo abakobwa 3 gusa.”

Mu buhamya Celestin yaduhaye yavuze ko yavutse tariki ya 10 Ukwakira 1994 ngo ababazwa bikomeye no kuba ataragize amahirwe na make yo kuba yabona byibuze umwe mu bana bavukana kimwe na se kuko bose bitabye Imana ataravuka.

Yagize ati”Birababaza cyane gukura bakubwira ngo wavukanaga na runaka yarameze atya, ntabwo byari byoroshye kubyakira kumva ko abavandimwe banjye bose bapfuye ariko uko iminsi yagendaga ishira narabyakiriye kuko ntacyo nari kubihinduraho.”

Kuba atabasha kubona se byibuze ngo abone ukuntu yabaye umugabo yageze ku rwego rushimishize anabashe kuba yamushimura kuba yaramubyaye ni kindi kimwongerera intimba iyo afashe umwanya agatekereza ku muryango we.

Yagize ati “kuba atariho ngo arebe intambwe maze gutera na byo nyine nk’umwana wakabaye ufite umubyeyi wawe akureberera ntabwo binshimisha birambabaza ariko nta kundi nyine. Nk’ubu yakabaye ahari ngo arebe uburyo meze uburyo nabaye umugabo ariko nkeka n’aho ari abireba ko namaze kuba umugabo ndetse wagize n’icyo yigezaho.”

Ubuzima yanyuzemo butoroshye harimo n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni byo bimutera imbara zo gukora cyane kugira ngo ejo hazabe hameze neza kurusha uko ubuzima bumeze uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa