skol
startimes

Nabonibo Albert umunyarwanda uryamana nabo bahuje igitsina yahamije ko Papa Francis hari benshi yafunguriye amarembo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 October 2020 Yasuwe: 5155

Ibyatangajwe na Papa Francis mu mashusho mbarankuru (documentary) yatangajwe i Roma ejo ku wa gatatu, ko yumva abaryamana bahuje ibitsina bakwiye “kwemerwa imbere y’amategeko” no “kugira umuryango” ni ingingo ubu itari kuvugwaho rumwe henshi ku isi.


Umwe mu baryamana bahuje ibitsina mu Rwanda yavuze ko Papa Francis yavuze biriya kuko ari umuntu “ufite imyumvire iri hejuru kandi ushyira mu gaciro ku burenganzira bwa muntu”.

Umwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika yabwiye BBC ko ibyavuzwe na Papa Francis bihabanye n’amahame shingiro ya Kiliziya, ndetse ko akemanga niba ari we koko wabivuze.

Albert Nabonibo, utuye i Kigali uryamana n’abo bahuje ibitsina uheruka gutungurana akabyemeza ku mugaragaro, yagize ati:

“Navuga ko yadufashije mu rugendo rwo kugira ngo umuntu abeho uko abyumva”.

Ibyo Papa Francis yavuze nka we ubwe muri iyo ‘documentaire’ si amahame mashya ya Kiliziya Gatolika, nubwo hari ababona ko ari ibitekerezo bikomeye bivuzwe n’umushumba wayo ku isi.

Kiliziya Gatolika ntiyemera gushyingira abahuje ibitsina, gusa si ubwa mbere Papa Francis akomoje ku burenganzira bwabo ariko adahinduye amahame ya kiliziya kuri bo.

Nabonibo avuga ko ikibazo kiriho mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hari “abantu benshi bafite imyumvire iri hasi mu kubaha uko umuntu ateye no guhitamo kwe”.

Ujeneza Immaculée, umugatolika wo muri Paruwasi ya Gikondo i Kigali, avuga ko ibivugwa ko byatangajwe na Papa Francis “binyuranyije n’amahame ya kiliziya nzi kandi nemera”.

Ati: “Ibyo nasomye ndashidikanya ko ari Papa wabivuze, abo bantu koko bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango ariko simbona ko kiliziya yacu yakwemera ko bashinga umuryango”.

Mu butumwa bwanditse, Madamu Ujeneza avuga ko ibyo abona ko “bidashoboka kandi bitazashoboka na rimwe”.

Albert Nabonibo usanzwe nawe ari umugatolika wahawe amasakramentu kugeza ku gukomezwa, avuga ko Papa Francis atari “kubyuka ngo ategeke ko kiliziya yemeye kubashyingira”.

Mu kiganiro na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati: “Byonyine kuba yabivuzeho ubwabyo ni intambwe ikomeye kuko n’ubundi ni urugendo”.

Nabonibo yongeraho ati: “Ikibazo gihari ni uko abantu badashaka kubivugaho, urugero hano mu Rwanda no muri Africa, birengangiza ko abaryamana bahuje ibitsina bahari kandi turi benshi.

“Ariko kubera ko sosiyete nyarwanda ikiri hasi mu myumvire nta gaciro baduha, baratugaragura, baradutuka, n’aho utuye bigasaba ngo wihishe.

“Ariko igikabije ni ubushake bucye bw’abayobozi kuko bavuze bati ‘aba bantu ni Abanyarwanda nabo reka babeho uko bashaka’ byahinduka, ariko nta bushake buhari.”

Nabonibo avuga ko abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda bafite amahuriro – nubwo atemewe n’amategeko – we abereye umuhuzabikorwa, agamije “gukora ubuvugizi ku ihohoterwa bakorerwa”.

Ku byo Papa Francis yatangaje Nabonibo yongeraho ati: “Kuri njye hari benshi afunguriye amarembo, hari ibizahinduka kubera ibyo yavuze.”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Et

    Muraho! Ntangajwe n’uwo muntu ngo uyu n’uyu afite imyumvire iri hejuru kuko ashyigikiye ubutinganyi. Ese kuba umuntu adashyigikiye imyumvire yawe bimuhindura uw’imyumvire iri hasi? Ibyo byitwa sex disorientation, abakunda abo bahuje ibitsina bakwiye kwigishwa ko umugore ashakwa n’umugabo. Naho ntitugiye kuba Sodomu cga Gomora. Ibi bintu ntaho bihuriza n’imyizerere ya Gikristo. Mu kwizera kwa Gikristo no mu ndangagaciro z’umuco wacu nk’u Rwanda ubutinganyi si indangagaciro yacu.

    1 month ago
  • chat_bubble John

    Ibyahanuwe bigomba gusohora, hari byinshi byavuzwe, na ba Pasteur batandukanye, ntitubyemere , none ndabona birimo gusohora. Papa burya niwe uhagarariye Antikristo.

    1 month ago
  • chat_bubble Mahoro Bonheur

    Erega mwabyanga, mwabyemera papa niwe Antikristo, akaba Umunyabugome, Kuko ari we ushishikariza abantu gukora ibyaha Yesu yabujije abantu, bityo mu kubusanya na Yesu bituma twemera tudashidikanya ko ari we Antikristo.

    1 month ago

Inzindi nkuru

RIB iri gushakisha umugabo w’imyaka 36 wasambanyije umwana

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe...
26 November 2020 Yasuwe: 1542 0

Gatsata:Bakundukize w’imyaka 41 yasambanyije Mama we babanaga mu nzu...

Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego...
25 November 2020 Yasuwe: 2982 0

Rwanda:Hari gukusanywa amazina y’abagiye basambanya abana kugira ngo...

Mu Rwanda inzego z’ubutabera zirimo kwiga ukuntu amazina y’abantu basambanya...
24 November 2020 Yasuwe: 1090 0

Huye: Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo abagabo 2 bari bafite amadorali...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo abapolisi bakorera mu Karere ka...
13 November 2020 Yasuwe: 2323 0

Nyarugenge:Yashikuje umuntu igikapu cyarimo ibihumbi birenga 600 Polisi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda...
7 November 2020 Yasuwe: 4640 0

Abakora massage mu Rwanda bemerewe gutangira imirimo

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage...
6 November 2020 Yasuwe: 1331 0