skol
fortebet

Ndashaka guhangana n’abayobozi batuzuza ibyo bagomba gukorera abaturage-Perezida Kagame

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

Mu ruzinduko perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 08 Gicurasi 2019,yabwiye abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo agiye guhangana nabo ndetse adashobora kwihanganira imikorere mibi yabo.

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika yabwiye abatuye akarere ka Burera ko hari bimwe adashobora kwihanganira kubera icyizere yagiriwe n’abanyarwanda kirimo abayobozi batubahiriza inshingano zabo bigatuma ubuzima bw’abaturage buzahara.

Yagize ati “Hari ibintu bigomba gukemuka byanze bikunze.Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi batuzuza ibyangombwa bakwiye kugeza ku baturage.Ntabwo mbinyure iruhande ni uguhera hejuru kugera hasi.Ndabararitse ko turi buze kubonana rwose.

Hari ibintu bimwe ntashobora kwihanganira kubera icyizere mwatugiriye tugomba kuzuza.ujya kuvanga rero ubwo turaza kubonana nawe.Abayobozi bagomba kubibazwa ndetse bakanabisohoza.

Iki gihugu cy’u Rwanda ni icyacu tugomba kucyubaka no kukirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi,ntabwo turi insina ngufi,ntabwo duhimbirwaho,ariko iyo abayobozi barangaye batera ikibazo.Ibyo mujya gushaka hanze y’umupaka,ibyinshi mubisiga hano ariko abayobozi baragenda bakibera mu mijyi bakumva ko isi irangirira aho.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bikwiriye kuba bitagihari kubera ko byavuzwe igihe kinini birimo ikibazo cy’imbuto,ubuzima,amazi,uburezi aho abanyeshuli n’abarimu basiba ishuli uko bishakiye,ikibazo cy’amaradiyo na TV adakora I Burera bigatuma abaturage badakurikirana amakuru n’ibiganiro bibateza imbere ahubwo bakumva ibituka hanze.

Perezida Kagame yavuze ko arahura n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajayruguru kugira ngo bakemure ibibazo byabaye karande muri iyi ntara.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibintu abaturage bajya gushaka hanze bambutse imipaka, kandi igihugu kiba kibifite ariko abaturage ntibamenye ko bihari.

Yatanze ingero z’amashuli aho bamwe mu bana bambuka imipaka bagiye kwiga kandi mu Rwanda hari amashuli,abambuka bagiye kugura ibintu bitandukanye kugera no ku migati kandi hari abahanga bazi kuyikora mu Rwanda ariko bakora mike kubera ubuhanga buke bafite mu bucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ku bijyanye n’uburezi aho yavuze ko atumva uburyo ishuli rimwe ryigamo abana 100 hari n’abasibye bo n’abarimu babo aho yibajije icyo abanyeshuli n’abarimu basiba amashuli baba bari gukora.

Perezida Kagame yongeye kuvuga ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho yemeje ko u Rwanda ruhora rushaka umutekano ku neza ariko iyo byanze rugomba gukoresha ingufu kuko nazo ruzifite.

Yagize ati “Ntabwo dushobora kwingingira umuntu kuduha umutekano,tugomba kuwubona byanze bikunze.Abashaka kutwicira umutekano tuzabasanga aho bari nubwo hari abasigaye batwizanira.Turashaka amahoro ku neza ariko bidakunze twiteguye gukoresha imbaraga kuko nazo turazifite. ”

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe igihugu cyaba kidafite ubushobozi buhagije ariko ibikenewe byose bihari, ariyo mpamvu yiyemeje guhangana n’abayobozi badakora inshingano zabo.

Perezida Kagame yagiriye inama abatuye Burera ko badakwiriye gutegereza uza kubaha iby’ubuntu yise "kubakuburira", ahubwo bakwiriye gusaba abo bantu babakuburira bakabazanira akazi bityo bakabasha kwiha ibyo bakwiye.

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’abaturanyi bagahahirana ariko bizaturuka ku bushake bwabo bityo ibihugu bituranyi bidakwiriye kugira u Rwanda akarima kabo.




Ibitekerezo

  • ejo agasha kabaye abaturage bose bari bafite ibibazo babakingirangije mumurenge ngo batabaza umukuru wigihugu ubu koko abaturage ba butaro ntabibazo birimo byantangaje. pe umusaza nabyo abikurikirane

    ejo agasha kabaye abaturage bose bari bafite ibibazo babakingirangije mumurenge ngo batabaza umukuru wigihugu ubu koko abaturage ba butaro ntabibazo birimo byantangaje. pe umusaza nabyo abikurikirane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa