skol
fortebet

Ndashaka ko inyigisho duhabwa zijyana n’intego-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida Kagame yasabye abayobozi batandukanye n’abanyarwanda muri rusange kutigira ubusa ahubwo bakwiriye guharanira ko inyigisho bahabwa zibafasha kugera ku ntego biyemeje.

Sponsored Ad

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo yiswe ’Purporse Driven Leadership’ (Ubuyobozi bufite Intego) yateguwe na pasiteri Rick Warren usanzwe ari umuyobozi w’itorero rya Saddleback Church.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi n’Abanyarwanda bose muri rusange ko inyigisho bakura mu nsengero n’ahandi zikwiriye kubafasha kugera ku ntego kuko ntacyo bimaze kwiga ariko ntushyire mu bikorwa ibyo wize.

Yagize ati “Kwiga bigomba kujyana n’ibikorwa.Wize gusa ntushyire mu bikorwa,ibyo kugera ku ntego ntabwo byashoboka.Kwiga gusa birahari.Hari abantu biga ariko ibyo wiga iyo utabishyize mu bikorwa ubwo haba hari ikibuze.Biba bitajyanye na bwa buyobozi bufite icyerekezo cyiza buganishamo abantu. Ndashaka ko uburyo inyigisho duhabwa zijyana n’intego kandi nkabivugira ko abayobozi bose duteraniye aha.

Inyigisho za buri munsi duhabwa twagiye gusenga, mu nsengero aho twagiye zirasobanutse.Tuzihabwa buri munsi,zisubirwamo.Intego ntabwo ari iyo ngiyo yo kwigisha, yo gusubiramo inyigisho nziza buri munsi,intego n’ugushyira izo nyigisho mu bikorwa.Yaba abayobozi bo muri Leta n’abo mu zindi nzego niho dukwiriye gusuzuma kuko imbere yacu iteka hahora intego twifuza kugeraho ariko twasuzuma nyuma y’imyaka 5,10 tugasanga ntabwo twageze ku ntego cyangwa igice twazigezeho ni gito.

Ntabwo bivuze ko inyigisho zari mbi,zishobora kuba nziza ariko aho twagize intege nke ni uguhindura ibyo twize tukabishyira mu bikorwa.Aho niho dukwiriye gukemura,niho dufite gukemura.Ikibazo dufite gukemura ni ukutigira ubusa ngo ibyo twize ntibidufashe kugera ku ntego.”

Perezida Kagame yavuze ko kwiga abantu bashyira mu bikorwa aricyo cyafasha Abanyarwanda gutera imbere aho kwirirwa biga gusa ntibashyire mu ngiro amasomo bahawe.

Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwaciyemo yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni akwiye gusiga isomo rifatika ku gihugu,abantu bose bagakora cyane kugira ngo bahangane n’iyi nenge ikomeye.

Yagize ati “N’ubu njye ntabwo ndasobanukirwa,kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi bigisha,bakabigisha inyigizho z’Imana,insengero zikabaho,barangiza izo nsengero zikana izo kwiciramo abantu. Abahagarara imbere y’abantu bakigisha akaba aribo bagenda batunga agatoki abakwiye kwicwa n’abagomba gusigara.

Iyo ni inenge izahora idukurikirana.Niyo mpamvu nk’u Rwanda tugomba gukora ibintu bidasanzwe kugira ngo duhangane n’iki kintu kidasanzwe cyatubayeho.
Dufite akazi kanini ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira mbi.’’

Iyi nama nyunguranabitekerezo ’Purporse Driven Leadership’ (Ubuyobozi bufite Intego) yahurije hamwe abarenga 2000 muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri taliki ya 09 Nyakanga 2019, barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyamadini.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa