skol
fortebet

NEC izatanga inyandiko za Diane Rwigara mu nzego zibishinzwe

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko izatanga impapuro z’uwari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Rwigara mu gihe cyose hagira inzego zibishinzwe zizisaba.
Ubwo hatangazwaga lisiti ntakuka y’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku wa 7 Nyakanga 2017, abakandida batatu barimo Paul Kagame, Umukandida wigenda Mpayimana Philipeni na Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na ho abandi batatu ntibemererwa kubera (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yavuze ko izatanga impapuro z’uwari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Rwigara mu gihe cyose hagira inzego zibishinzwe zizisaba.

Ubwo hatangazwaga lisiti ntakuka y’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku wa 7 Nyakanga 2017, abakandida batatu barimo Paul Kagame, Umukandida wigenda Mpayimana Philipeni na Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party na ho abandi batatu ntibemererwa kubera kutuzuza ibyasabwaga na NEC.

Abo bakandida bose bari bahuriye ku kubura amajwi asabwa muri rusange no muri buri turere, ariko na none kuri Diane Rwigara hakiyongeraho gusinyirwa n’abantu bapfuye ndetse na bamwe mu barwanashyaka bakuwe ku rutonde rw’abanyamuryango ba PS Imberakuri nk’uko byatangajwe na NEC ubwo yatangazaga ku mugaragaro lisiti y’abakandida bemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017 asobanura imigendekere y’amatora ndetse n’abemerewe gutora, yanavuze ko atari akazi ka NEC gukurikirana Diane Rwigara, ngo ariko hari inzego zikeneye dosiye ye zayishyikirizwa nta ngorane.

Yagize ati “Tugendera ku mategeko n’amabwiriza y’amatora, ibyo tureba ni ibyo umukandida yazanye tugereranyije n’ibyo yagombaga kuzana nk’uko amategeko abiteganya. Ariko gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa nyiganano ni icyaha gihanwa n’amategeko, hari inzego zishinzwe kubikurikirana. Izo mpapuro ntitwazica cyangwa ngo tuzijugunye.”

Prof Mbanda avuga ko hari inzego adasobanura neza izo ari zo, zabasabye izi dosiye maze na bo barazitanga, akazi kabo nka NEC kaba kararangiye.

Kugeza ubu abakandida batatu ari bo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party ndetse na Mpayimana Philippe umukandida wigenga ni bo bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse kwiyamamaza bikaba byaratangiye ku wa 14 Nyakanga uyu mwaka.

Ku rundi ruhande, abakandida batatu bangiwe kwiyamamaza kubera kutuzuza ibyasabwaga ni : Diane Rwigara, Barafinda Sekikubu Fred na Mwenedata Gilbert.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda (iburyo) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo, Munyaneza baganira n’abanyamakuru

Ibitekerezo

  • Sinzi uko Mbanda areba kubera ibinyoma bya hato na hato. Noneho wiyemeje gutanga ibimenyetso byo guta muri Yambi Diane?
    Wakoreshejwe I bikorwa by Ubugwari Muzehe!!!!!
    Buretse gato.....Diane arabahagama

    Nge inama nagira abo bose ni ukudata igihe kinini kuri iriya nkumi kuko ibigambo ihuragura nayo irabizi ko ntacyo bitumariye yewe nta n’ubyitayeho uretse abamenyereye byacitse. Umuntu ntarabona n’umugabo nibura ngo yitoze kuyobora urugo ngo arashaka kuyobora igihugu? Nta mpamvu yo kwiyongerera akazi rwose!

    mwaragaragaye koko gutinya umugore nako umwana biriya bintu turabizi ni ibihimbano nkuko namafoto byagaragaye ko ari amahimbano ese banyamakuru ko mutatubwira aho MSP ya diane igeze?

    Ese ubwo abatsinze byagenda bite. Mwamusubiza kuri liste ? Mu Rwanda dufite ikibazo cyo kwemerera abatuvuga neza gusa, ubuse mwenedata wavuze ko u Rwanda rutabyaye ikiragi, ntimwamukatiye.

    ariko nkawe kuki urimo guca imanza utazi ?urashinja nec ibinyoma ugashyigikira ko Diane ari intungane.......nahamwa nibyahase uzerekeza hehe?uzayoboka iy’ishyamba?uri ikigwari mubitekerezi bizima

    Ngo icyaha nikimuhama? NEC niyande? Umucamanza se ni ukwande? Ahubwo bitamuhamye nicyo kibazo. Ariko mwaburiye, muri dossiers muyitondere niyi muyishyiremo

    Ngo icyaha nikimuhama? NEC niyande? Umucamanza se ni ukwande? Ahubwo bitamuhamye nicyo kibazo. Ariko mwaburiye, muri dossiers muyitondere niyi muyishyiremo

    Iyo Diane aza kuba yarakuww kuri list arengana yajyaga kugana inkiko akarega NEC.rero ntiyanatinyutse kuko aahibora kuba yarakoshej koko,ahubwo afata umwanzuro WO gushinga movement! Twibuke ko habineza yareze govt my rukiko rw ikirenga arwanya referwndum agatsindwa.nundi yajyaga kubaumugabo gutyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa