skol
fortebet

Ngoma: Umusore wabaga mu nkambi y’impunzi ya Mahama bamusanze mu myumbati yapfuye

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Umusore ukomoka mu Burundi wari impunzi mu nkambi ya Mahama bamusanze mu murima w’imyumbati wo mu mudugudu wa Gisaka, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu yapfuye aho bikekwa ko yishwe.

Sponsored Ad

Abaturage basanze umurambo w’uyu musore mu murima w’imyumbati barebye ibyangombwa yari afite basanga afite ikarita iranga impunzi zo mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje aho uriya murambo uryamye ndetse akagaragaza n’imyumbati imwe yari yakuwe irambitse hafi ye.

Hari agaragaza kandi igiti bisa n’aho aricyo bicishije uriya musore ukomoka mu Burundi wabaga mu nkambi y’impunzi ya Mahama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Mahango Venantie Uwimpuhwe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bakimara kumenya aya makuru bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano.

Ati: “Ni ukuvuga ngo tukimara kumenya ko biriya byabaye twahise tubimenyesha inzego zibishinzwe. Tubimenyesha Polisi na RIB.”

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugabo basanze atari umuturage we ahubwo ari Umurundi, kuko mu byangombwa ari ko handitse.

Avuga ko amakuru y’urupfu rw’uriya muntu bayamenye binyuze ku mugore wari ugiye kwa muganga aciye hariya ashaka kujya kwihagarika abona imyenda,abona ishati n’agafuka karimo inyumbati agira amatsiko aramanuka ngo arebe uko bimeze.

Akomeza avuga ko uwo mugore yigiye imbere abona amaraso,akurikira aho bagiye bakurura umuntu birangira ageze ku murambo batwikirije ibyatsi.

Venantie Uwimpuhwe avuga ko ari ubwa mbere mu kagari ke hiciwe umuntu. Ngo ni ibintu bidasanzwe.

Yasabye abaturage kudakuka umutima kubera buriya bwicanyi, avuga ko inzego z’umutekano zahagurukiye gushaka uwakoze biriya kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.

Ibitekerezo

  • Mwimurenganya.Yabikoze kubera INZARA.Birababaje cyane.Ubukene n’Inzara bituma umuntu mwiza ahemuka.Muribuka ko muli Bible havuga ko igihe Babylonians bateraga Israel mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu,bagose umugi wa Yerusalem igihe kinini.Noneho abaturage bishwe n’Inzara barya abana babo.Inzara,Ubukene,Ubuhunzi hamwe n’ibindi bibazo bizakurwaho gusa igihe Imana izazana Ubwami bwayo,bisobanura Ubutegetsi bwayo ku munsi w’imperuka.Ubutegetsi bw’Imana buzamenagura ubutegetsi bw’abantu bubumareho nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Noneho Yesu akureho ibibazo byose,ISI ibe paradizo.Ndetse Indwara n’urupfu biveho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,Yesu yasize adusabye “gushaka Imana cyane”,ntiduhere gusa mu gushaka ibyisi.

    Mwimurenganya.Yabikoze kubera INZARA.Birababaje cyane.Ubukene n’Inzara bituma umuntu mwiza ahemuka.Muribuka ko muli Bible havuga ko igihe Babylonians bateraga Israel mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu,bagose umugi wa Yerusalem igihe kinini.Noneho abaturage bishwe n’Inzara barya abana babo.Inzara,Ubukene,Ubuhunzi hamwe n’ibindi bibazo bizakurwaho gusa igihe Imana izazana Ubwami bwayo,bisobanura Ubutegetsi bwayo ku munsi w’imperuka.Ubutegetsi bw’Imana buzamenagura ubutegetsi bw’abantu bubumareho nkuko Daniel 2:44 havuga.Noneho ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Noneho Yesu akureho ibibazo byose,ISI ibe paradizo.Ndetse Indwara n’urupfu biveho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,Yesu yasize adusabye “gushaka Imana cyane”,ntiduhere gusa mu gushaka ibyisi.

    Banyiri iyo myumbati nibo bambere babibazwa, kuko ntawakwicira umuntu mumurima utari uwe*

    ariko abarundi basubiye iwabo,aho kugumya kwandavura mubihugu bahungiyemo. bamwe bahunze batazi n’ibyo bahunze,ari ukubona abandi bagenda nabo bakabakurikira gusa, abandi bahunze bashaka kwigira iburayi,abandi bahunze kubera gukora imyigaragambyo yogukuraho ubutegetsi, ariko abenshi bahunze ari ugukurikira abafite ibyo bahunze. tanzaniya yatangiye kubuza uburyo impunzi z’abarundi ngo zinanirwe zitahe iwabo, abandi inzara irimo irabakoresha ibidakorwa bamwe bakanahasiga ubuzima. abarundi nibashake uburyo basubira iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa