skol
fortebet

Ngoma: Umuturage aravuga ko abarimo gukora umuhanda Rusumo - Ngoma bayoboye amazi mu nzu ye

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Umuturage witwa Nsanzitora Jean Claude utuye mu mudugudu wa Gisaka akagari ka Mango umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma , aravugako ahangayikishijwe n’inzu ye yayoboweho amazi yatangiye kuyisenya ndetse inashyirwa mu manegeka n’abarimo gukora umuhanda Rusumo –Ngoma .
Uyu muturage aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye n ’ikibazo cy’uko inzu abanamo n’umuryango we ugizwe n’abantu batandatu yatangiye gusenyuka , bitewe n ’ ibikorwa byo kwagura umuhanda Rusumo –Ngoma byasize inzu ye iri ku manegeka (...)

Sponsored Ad

Umuturage witwa Nsanzitora Jean Claude utuye mu mudugudu wa Gisaka akagari ka Mango umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma , aravugako ahangayikishijwe n’inzu ye yayoboweho amazi yatangiye kuyisenya ndetse inashyirwa mu manegeka n’abarimo gukora umuhanda Rusumo –Ngoma .

Uyu muturage aravuga ko ahangayikishijwe bikomeye n ’ikibazo cy’uko inzu abanamo n’umuryango we ugizwe n’abantu batandatu yatangiye gusenyuka , bitewe n ’ ibikorwa byo kwagura umuhanda Rusumo –Ngoma byasize inzu ye iri ku manegeka , ndetse ngo ikaba yaratangiye gusenywa n’amazi yayobowe kuri iyi nzu ubwo hacukurwanga ahazanyuzwa insinga z’ imiyoboro migari ya interinete.
Abaturanye n’uyu muryango nabo baravuga ko bahangayikishijwe n’uburyo inzu y’umuturanyi wabo yashyizwe mu kaga katewe n’ikorwa ry’uyu muhanda aho bamusabira ko yatabarwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Rwiririza JMV avuga ko barimo kuvugana n’abazatanga ingurane kugira ngo uyu muturage hamwe n’abandi basizwe mu manegeka bishyurwe bajye kureba ahandi batura.

Uretse iyi nzu y’uyu muturage yashyizwe mu manegegeka kandi abatuye muri aka gace banahangayikishijwe n’igiti cy’umuvumu kiri hafi y’urwo rugo nacyo cyasizwe ku manegeka ku buryo nacyo ngo isaha n’isaha gishobora kugwa kikaba cyateza impanuka.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ibiti byasizwe ku manegeka hafi y’uyu muhanda urimo gukorwa, umuyobozi wungiije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu yavuze ko ibiti byose babona bishobora guteza ibibazo batangiye gahunda yo kubitema ku buryo ngo n’icyo kivumu na cyo kizatemwa.

Kuba ikorwa ry’uyu muhanda hari imitungo y’abaturage yagiye yangizwa ndetse bamwe bagasigara ku manegeka ariko ntibahite bishyurwa ngo ni kimwe mu bibazo bahanganye na byo kuko ngo bakagomye kuba barishyuwe mbere abimuka bakimuka hanyuma ibikorwa bigakomeza.

Src: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa