skol
fortebet

Niba FPR ivuga ko ikundwa ntabwo yagakwiriye kugira ubwoba ku wundi muntu ushaka kwiyamamaza-Diane Rwigara

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assinapol yavuze ko ishyaka rya FPR rikwiye kutabangamira umukandinda wigenga ushaka kwiyamamaza mu gihe yujuje ibyangombwa byose asabwa na Komisiyo y’amatora y’ igihugu y’ amatora, NEC.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017. Diane wafashe igihe kinini yitsa cyane ku cyatumye adashyirwa ku rutonde rw’agateganyo. Yavuze ko yinjiye muri Politiki abishaka ndetse ko adateze (...)

Sponsored Ad

Diane Rwigara, umukobwa w’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assinapol yavuze ko ishyaka rya FPR rikwiye kutabangamira umukandinda wigenga ushaka kwiyamamaza mu gihe yujuje ibyangombwa byose asabwa na Komisiyo y’amatora y’ igihugu y’ amatora, NEC.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017. Diane wafashe igihe kinini yitsa cyane ku cyatumye adashyirwa ku rutonde rw’agateganyo. Yavuze ko yinjiye muri Politiki abishaka ndetse ko adateze guhagarika urugendo yatangiye n’ubwo ahura n’ibibazo bitandukanye.

Yanavuze ko ababazwa cyane no kuba hari bamwe mu bamushyigikiye bakomeje guhohoterwa abandi bagafungwa. Ngo yakoze uko ashoboye atanga amazina y’abo bantu kuri Polisi y’u Rwanda ndetse no muri Komisiyo y’amatora ariko ngo ntacyo byatanze.

Yagize ati “Natanze urutonde rw’abansinyiye ruriho abantu 985, ariko Komisiyo y’Amatora igaragaza ko 473 batujuje ibisabwa."

Arongera ati :" Turasaba Komisiyo y’Amatora kutugaragariza mu buryo bufatika icyo bashingiyeho bavuga ko abantu badusinyiye mu turere 11 ko nta 12 barimo bemewe.Cyane cyane Akarere ka Kicukiro kuko tutemeranya na Komisiyo y’amatora ibyo ivuga idashaka kugaragaza ibisobanuro’’

Uyu mukobwa uri mu bashaka kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihigu yavuze ko ibisobanuro yahawe na Komisiyo y’amatora birimo ko hari bamwe mu bantu bamusinyiye ariko bakaba badakomoka muri ako karere ikindi ngo n’uko hari bamwe mu baturage bagiye basinya imikono idahura neza n’iri ku irangamuntu.

Kuri iki, Diane yavuze ko atanyuzwe n’ ibisobanuro kuko yajyanye n’umwe mu bagabo bakunze kumuba hafi akagaragaza ko umukono uri ku rupapuro usa neza n’uri ku irangamuntu ariko ngo Komisiyo y’amatora ntacyo yabikozeho.

Ati “Inzira twanyuzemo ni urugendo rutoroshye, umuntu ahura n’ingorane nyinshi ariko sinzacika intege. Nizera ko niba igihugu gifite Demokarasi kigomba kubyerekana.”

Arongera ati :”Niba FPR ivuga ko ikundwa ntabwo yagakwiye kugira ubwoba k’uwundi muntu ushaka kwiyamamaza.”

Abajijwe impamvu yatumye adashyirwa ku rutonde rw’agateganyo nyamara inyandiko afite zigaragaza ko yari yatanze umubare w’abantu bagera kuri 985,yavuze ko yatunguwe no kutisangaho.

Ngo yakoze uko ashoboye kose ubwo yari mu gikorwa cyo gusinyisha muri buri Karere yabaga ahibereye. Ngo hari n’igihe barenzaga umubare w’abantu 12 wabaga ukenewe kugira ngo bamwe nibavamo hazagire abasigara bityo umubare w’abantu 600 usabwa ushyike.

Yavuze ko abantu 15 mu bamusinye bahohotewe, harimo bamwe ngo batakirara mu ngo zabo, n’abandi babazwa ngo impamvu bataye umurongo, n’abamuherekeje atanga kandidatire ngo na bo babajijwe impamvu, gusa ngo iki kibazo yakigejeje kuri Polisi.

Diane Rwigara yavuze ko akomeje urugendo rwo gushakisha abamusinyira mu minsi yavuba kuburyo yakuzuza umubare usabwa ariko ngo biracyamugoye kuko Komisiyo itamusobanuriye neza ibisabwa.

Ati “Sinatangiye mvuga ngo nibananiza nzabivamo, nangiye nzi ko bikomeye kandi ntazacika intege.”

Diane Rwigara yatangiye kugaragara mu bitangazamakuru guhera muri 2015, nyuma y’uko se umubyara, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, yitabye Imana bikavugwa ko yazize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015. Umuryango we ntabwo wabyemeye nk’ ukuri uvuga ko hari ikibyihishe inyuma.

Tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora yatangaje by’agateganyo ko Kagame Paul watanzweho Umukandida n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, na Dr Frank Habineza watanzweho Umukandida n’ishyaka rye rya Green Democratic Party of Rwanda ari bo bemerewe kuziyamamaza.

Diane Rwigara ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru

Ibitekerezo

  • RPF ntago itinya uwariwe-wese mubahanganye nayo muri politique...kandi koko rwose ntagobaribanga...iranakunzwe...ariko mu mateka RPF ifite hari ikosa itagomba gukora: NTIGOMBA GUSUSUZUGURA cg "to under-estimate" UMUCYEBA UWO-ARIWE WESE! muri make...RPF ntigomba, ntanubwo yemerewe nabusa KWIRARA!

    Ibyo Rwamurangwa Emmy avuga nibyo ariko nanone FPR niba itanashaka kwirara, ninemere ihangane mu buryo busesuye(bukurikije demukarasi). Gusa na none, sintekereza ko FPR yashimishwa no kumva muruhame aho ishinjwa kurigisa abantu! Sintekereza ko FPR yakwihanganira ko hari utangaza muri za mitingi ze ko yamaganye gukodesha ubutaka ku baturage! Sintekereza ko FPR yakwihanganira kumva hari uyishinja kwigwizaho imitungo gukabije. Nanjye ndiyo sinabyirengagiza kuko yazabyicuza.

    Mubipimira hehe muvuga ko RPF ikunzwe??? mwaganiriye nabantu bangahe icyakubwira ibiri mumitima yabantu hano hanze.... "ubuhinzi bwarapfuye, ubucuruzi imisoro iravuza ubuhuha. none ngo irakunzwe

    No ariko ishyaka ntago ari umunu nonese abanu ko bashobora kuba ahanu hamwe ariko ntibajyire imikorere imwe so gukundwa kwa FPR siko gukurwa kwa KAGAME kuko niwe ukenewe ntago hakenewe izina FPR rikenewe riyobowe na KAGAME, RWIGARA icyo sicyo kabisa.

    Iyi niyo mpanvu nanga politics,, buriwese aba arena kunyungu zee,,,niyo mpanvu ibintu nkibyo bitazancira ishati,,kuko nta numwee muribo umenya ko naburaye cg ntaburayeee,,,so nzarya ducye nihigiyeee ubundi ndryameee kareee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa