Nkombo: Ugiye kwishyura umusoro w’ igihumbi ategesha 3000

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 27 August 2017 Yasuwe: 421

Abatuye Umurenge wa Nkombo ugizwe n’ ikirwa giherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, babangamiwe n’ urugendo bakora rubatangisha amafaranga bategesha bajya I Kamembe kwishyura imisoro n’ amahoro.

Uretse urugendo rurerure bakora mu kujya kwishyura imisoro, banavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi bitatu kubwo kutagira ibiro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bavuga kandi ko nta ma banki bagira bishyuriraho umusoro. Ibi bituma no mu gihe bagiye kwishyura amafaranga atarenze igihumbi urugendo rwa bitatu ntabwo rugabanuka.

Havugimana Theogene, wo mu kagari ka Rwogo umudugudu wa Nyawenya, yagize ati “ Ndogosha ikibazo tugira cyane ni uko amafaranga igihumbi, twishyura ku kwezi bidusaba ko dutega tukajya kuyishurira kuri banki I Kamembe, biratugora, kuko kujya kwishyura amafaranga igihumbi warangiza ukishyura itike 1500 n’ andi 1500 kugaruka. ni ibintu bitugora cyane .”

Bifuza ko byaba byiza mu gihe ku murenge wa Nkombo hashyirwa ibiro(Office) y’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) akaba ariho hazajya hishyurirwa umusoro batagombye gukora urugendo rurerure rujya I Kamembe bambutse I Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Rwango Jean de Dieu avugako ikibazo kijyanye na serivise z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) ari ikibazo kigora abaturage kuko bakora urugendo rw’amasaha hafi abiri n’igice bajya I Kamembe kwishyura umusoro.

Yagize ati: “ Kubijyanye no kwishyura imisoro ya Rwanda revenue Authority hano mu murenge wa Nkombo ni ikibazo koko cyagiye kigaragara. Ubusanzwe hano nta Banki zihari, bivuze ngo ubundi mbere hakiri n’umwagenti(Umukozi ) w’irembo icyo abaturage bakoraga ni ukudekarara umusoro gusa”.

Rwango avugako nyuma yo kudekarara ku mukozi w’irembo aturage bajyaga kwishyurira kuri Banki ziri I Kamembe kuko ngo ku Nkombo hari SACCO gusa kandi ikaba idakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Authority) mu kwakira imisoro. Avuga ko ari ikibazo, gusa ubu ngo bari gukorera ubuvugizi muri Rwanda Revenue Authority kugira ngo barebeko cyakemuka.

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo iyo bagiye kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority kuri Banki ziri I Kamembe, bakora urugendo rungana n’amasaha abiri n’igice mu kungenda ndetse no kugaruka nabwo bagakoresha andi masaha abiri n’igice bavuye I Kamembe, byose hamwe bingana n’amasaha atanu ashobora no kurenga, aha kandi hiyongeraho kwishyura urugendo rw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Umwana w’ uruhinja yatoraguwe ari muri envelope yapfuye

Umubyeyi utaramenyekana yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura yo mu...
23 January 2018 Yasuwe: 1974 0

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 19/01/2018

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe...
20 January 2018 Yasuwe: 825 0

Arcbishop Rwaje wari umukuru w’ abangirikani yasimbujwe

Abangirikani bo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2017...
17 January 2018 Yasuwe: 408 0

Umunyamakuru Kayumba Casmir yitabye Imana bitunguranye

Kayumba William Casmiry wari umaze igihe kinini akora mu itangazamakuru...
16 January 2018 Yasuwe: 1931 0

Minisitiri Uwacu yasabye abanyeshuri guhoza ku mutima indangaciro z’ umuco...

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye urubyiruko 150 rwavuye...
15 January 2018 Yasuwe: 184 0

Nyamirambo: Umugore bakundaga kwita Mama Fifi bamusanze mu nzu...

Munyana Aline bakundaga kwita Fifi waruzaga akabari , I Nyamirambo mu...
15 January 2018 Yasuwe: 2671 0