skol
fortebet

Nkombo: Ugiye kwishyura umusoro w’ igihumbi ategesha 3000

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Nkombo ugizwe n’ ikirwa giherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, babangamiwe n’ urugendo bakora rubatangisha amafaranga bategesha bajya I Kamembe kwishyura imisoro n’ amahoro.
Uretse urugendo rurerure bakora mu kujya kwishyura imisoro, banavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi bitatu kubwo kutagira ibiro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bavuga kandi ko nta ma banki bagira bishyuriraho umusoro. Ibi bituma no mu gihe (...)

Sponsored Ad

Abatuye Umurenge wa Nkombo ugizwe n’ ikirwa giherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’iburengerazuba, babangamiwe n’ urugendo bakora rubatangisha amafaranga bategesha bajya I Kamembe kwishyura imisoro n’ amahoro.

Uretse urugendo rurerure bakora mu kujya kwishyura imisoro, banavuga ko bategesha amafaranga ibihumbi bitatu kubwo kutagira ibiro by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bavuga kandi ko nta ma banki bagira bishyuriraho umusoro. Ibi bituma no mu gihe bagiye kwishyura amafaranga atarenze igihumbi urugendo rwa bitatu ntabwo rugabanuka.

Havugimana Theogene, wo mu kagari ka Rwogo umudugudu wa Nyawenya, yagize ati “ Ndogosha ikibazo tugira cyane ni uko amafaranga igihumbi, twishyura ku kwezi bidusaba ko dutega tukajya kuyishurira kuri banki I Kamembe, biratugora, kuko kujya kwishyura amafaranga igihumbi warangiza ukishyura itike 1500 n’ andi 1500 kugaruka. ni ibintu bitugora cyane .”

Bifuza ko byaba byiza mu gihe ku murenge wa Nkombo hashyirwa ibiro(Office) y’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) akaba ariho hazajya hishyurirwa umusoro batagombye gukora urugendo rurerure rujya I Kamembe bambutse I Kivu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Rwango Jean de Dieu avugako ikibazo kijyanye na serivise z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) ari ikibazo kigora abaturage kuko bakora urugendo rw’amasaha hafi abiri n’igice bajya I Kamembe kwishyura umusoro.

Yagize ati: “ Kubijyanye no kwishyura imisoro ya Rwanda revenue Authority hano mu murenge wa Nkombo ni ikibazo koko cyagiye kigaragara. Ubusanzwe hano nta Banki zihari, bivuze ngo ubundi mbere hakiri n’umwagenti(Umukozi ) w’irembo icyo abaturage bakoraga ni ukudekarara umusoro gusa”.

Rwango avugako nyuma yo kudekarara ku mukozi w’irembo aturage bajyaga kwishyurira kuri Banki ziri I Kamembe kuko ngo ku Nkombo hari SACCO gusa kandi ikaba idakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda revenue Authority) mu kwakira imisoro. Avuga ko ari ikibazo, gusa ubu ngo bari gukorera ubuvugizi muri Rwanda Revenue Authority kugira ngo barebeko cyakemuka.

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo iyo bagiye kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority kuri Banki ziri I Kamembe, bakora urugendo rungana n’amasaha abiri n’igice mu kungenda ndetse no kugaruka nabwo bagakoresha andi masaha abiri n’igice bavuye I Kamembe, byose hamwe bingana n’amasaha atanu ashobora no kurenga, aha kandi hiyongeraho kwishyura urugendo rw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa