skol
fortebet

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wigambye ibitero byo muri Nyungwe yeretswe abanyamakuru [VIDEO+AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 17 Gicurasi 2019,nibwo Nsabimana Callixte wiyita ‘Major Sankara’ wigambye gufata ishyamba rya Nyungwe ndetse no kugira uruhare mu bitero byahungabanyije akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo,yeretswe itangazamakuru.

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ yeretswe abanyamakuru muri iki gitondo, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura.

Nsabimana Callixte wiyita ‘Sankara’ akurikiranyweho ibyaha birimo kurema imitwe y’iterabwoba,kwica,gushishikariza abantu kwinjira mu mitwe y’iterabwoba,gusahura n’ibindi.

Nsabimana yagaragaye yambaye ishati y’amaboko maremare irimo ibara ry’ubururu, ipantalo ya kaki n’amataratara y’umukara atwawe n’abapolisi babiri. Yahagaze imbere y’abanyamakuru benshi bari bitabiriye mu gihe cy’iminota itatu abona kongera gusohorwa.

Sankara yahisemo guceceka kubera ko kuvugana n’itangazamakuru biri mu burenganzira bwe,havuga umwunganira mu mategeko,Me Nkundabarashe Moise.Ubuzima bwe bumeze neza.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yabwiye abanyamakuru ko nta kure habaho mu butabera ndetse umuntu wese uzakorera ibyaha,ubutabera bw’u Rwanda buzamugeraho.Mbabazi yanze kubwira abanyamakuru uko u Rwanda rwafashe Sankara.

Ku wa 30 Mata 2019 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard yatangaje ko leta y’u Rwanda yafashe Nsabimana Callixte ndetse ko ari mu maboko ya RIB, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Nkundabarashi Moise yavuze ko ibyaha Sankara aregwa bizatangazwa mu minsi iri imbere ndetse ko ariwe wamuhisemo ngo amwunganire.

Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara yahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zikorana bya hafi na MRCD ya Paul Rusesabagina wiyemereye ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.Bivugwa ko Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores,kuwa 13 Mata 2019.





Ibitekerezo

  • Ubutaha bajye bamukuramo amadarubindi amenye ko yageze mu Rwanda

    Ndabona ari ya "madarubindi" ye tumenyereye yambara kuli Youtube.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa