skol
fortebet

Nsabimana Callixte “Sankara” yemeye ibyaha byose ashinjwa avuga ko n’inyoni zo mu ishyamba zamushinja

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte “Sankara”, yemereye imbere y’urukiko ibyaha byose ashinjwa n’ubushinjacyaha uko ari 16,asaba imbabazi abanyarwanda n’umukuru w’Igihugu ndetse yemeza ko yitandukanyije na FLN.

Sponsored Ad

Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” yavuze ko yatewe ipfunwe n’ibikorwa by’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi birimo kwica abasivili mu bitero byabereye mu murenge wa Nyabimata I Nyamagabe.

Yagize ati "Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu."

Sankara w’imyaka 37 ashinjwa ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Uyu mugabo wari visi perezida wa MRCD ya Rusesabagina,yemereye urukiko ko yagiranye umubano ukomeye n’abasirikare bakuru b’u Burundi na Uganda,anabisabira imbabazi.

Nsabimana yasoje ati "Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze."
Yavuze ko igihe bamufataga yari amaze kuvugana na Maj. Bertin wo mu Ngabo z’u Burundi, wamufashije nka FLN mu gukura abasirikare muri RDC, bagaca mu Kibitoke bagakomeza mu ishyamba rya Kibira, bagakomeza muri Nyungwe.

Yavuze ko ariko u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwabahaye, kandi n’uburyo babikoraga butari buzwi n’ubuyobozi bw’igihugu kuko hari n’ubwo abasirikare babo bafatwaga.

Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari Umuyoboke wa RNC.

Ati "Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC."

Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig. Gen. Kandiho, uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda. Nsabimana ngo yavuganye na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen. Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze "ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye."

Yavuze ko baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, ku buryo ngo intumwa zavuyeyo zivuga ko "ubufasha twasabaga babutwemereye’.

Ati “Nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye."

Yakomeje avuga ati "Nyakubahwa mucamanza icyo cyaha nacyo nkaba nkemera, nkicuza, nagisabira imbabazi."

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa, bishimangira impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko afungwa by’agateganyo.

Me Nkundabarashi Moise wunganira Nsabimana yavuze ko umikiliya we hari amakuru menshi yatanze n’inyandiko zafashwe, ku buryo ashobora kurekurwa agakurikiranwa adafunzwe, kuko atabangamira iperereza.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko umwanzuro uzasomwa ku wa 28 Gicurasi 2019.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Hhhhhhhhhhhhh Sankara ndabona ari umutekinisiye kurusha babandi.

    Ibaze ukuntu mbonye imodoka zuzuye abasilikare batatsi imbunda zishagaye Sankara. Ahubwo kuriwe n’instinzi.Kuki batamuburanishije nka mayibobo isanzwe. Ikindi ko icyo gihe batubwiraga ko nta bitero byabaye (Ndibuka afande umwe avuga ko ibyo ari ibihuha ko nta kintu cyabaye muri Nyungwe) kuki ubu batubwira ko byabaye? Byanyibukije FAR za leta ku ngoma ya Habyarimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa