skol
fortebet

Kicukiro: Nsabimana washikuzaga abantu amatelefoni n’amasakoshi atwaye moto yatawe muri yombi

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umumotari witwa Nsabimana Theogene w’imyaka 40 wari umaze iminsi ashakishwa na polisi kubera ukuntu yashikuzaga abagore n’abakobwa amatelefoni n’amasakoshi yatawe muri yombi, kuri uyu wa Mbere,taliki ya 14 Ukwakira 2019.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari umaze kuba ruharwa kubera kwambura abantu ibyabo, yafatiwe mu kagari ka Gitaraga mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi ndetse n’ubuyobozi bwa Koperative itwara abagenzi kuri Moto ikorera mu murenge wa Masaka baravuga ko bari bamaze iminsi bashakisha uyu Nsabimana ndetse n’abandi bantu babiri bakoranaga na Nsabimana kwambura abantu babibangikanyije n’ umwuga wo gutwara abagenzi rwihishwa nijoro.

CIP Umutesi yagize ati " Abaturage biganjemo abagore bo muri kariya kagari ka Gitaraga ndetse n’abo mu kagari ka Rusheshe bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu babatega bavuye mu isoko ry’ahitwa Biryogo bakabambura ibyo bafite mu ntoki. Tugendeye ku makuru twari dufite ava mu buyobozi bw’abamotari ko hari abantu batatu bakora ninjoro twahise duhera kuri abo."

CIP Umutesi yakomeje avuga ko nyuma yo gufata uriya Nsabinama Theogene, abagore batandukanye baje kumureba barimo uwo yambuye isakoshi kuwa 11 Ukwakira, akamutwara amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000Rwf) ndetse na telefoni, bose bemeza ko ariwe wabamburaga, bakanagaragaza ibimenyetso bigaragaza ko ari we.

Yagize at " Tukimara gufata uriya Nsabimana abagore benshi baje kumureba bose bemeza ko ari we wabamburaga bitewe n’ibimenyetso bagaragazaga biri ku mubiri we. Hari n’abavugaga ko yabategaga butarira cyane mu kabwibwi bakabasha kumubona."

Si ubwa mbere kandi uyu Nsabimana Theogene afashwe akurikiranweho kwambura no kwiba abaturage kuko ngo no mu minsi ishize yari yashyikirijwe ubutabera akurikiranweho ibyo byaha.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zo gushaka gutungwa n’utw’abandi abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora. Yanasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose kibahungabanyiriza umutekano.

Nsabimana yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bukorera kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe abandi bafatanyaga kwambura abantu bagishakishwa.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitekerezo

  • police izagere na Nyabugogo naho kwambura abantu telephone na asakoshe byongeye byakajije umurego.

    Uwo mumotari yashikuje umuntu igikapu kicukiro kumanywa yihangu gusa plack zamoto ntiwarigupfa kuzibona, barazisiba gusa bamufunge avuge nabi bakorana Bose kuko byari bimaze kuba akamenyero kwiba phone, ikibazo Niko babafungura hadaciye nicyumweru bakagaruka

    Uyu mugabo ntiyaba ariwe wanyambuye téléphone yanjye koko!
    Iminsi y’igisambo irabaze.
    Bamubaze neza aho yagiye ashyira ibyo yibye dushakire yo.
    Murakoze cyane Polise yacu ku isonga!!!

    Umva natwe hano kicukiro inyanza impande
    Mumurenge wagatenga akagali kajuru batumereye nabi cyane kdi inkera gutabara ziba zibiftemo uruhare rwinshi mudutabare

    Byakabaye byiza mwerekanye isura ye kugirango narekurwa tujye tumwirinda tuzi uwariwe.

    Yambuye umukobwa wiga Mount Kenya agasakoshi karimo amafaranga asaga 120,000frw, hari kuwa 6 mu masaha ya 20h30.

    Yambuye umukobwa wiga Mount Kenya agasakoshi karimo amafaranga asaga 120,000frw, hari kuwa 6 mu masaha ya 20h30 munsi ya Mount Kenya muri Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa