skol
fortebet

Nsekerabanzi n’umugore we muto Nyiransabimana batawe muri yombi nyuma yo kwica uwari umugore mukuru

Yanditswe: Monday 02, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Nsekerabanzi Bahiza n’umugore we muto Nyiransabimana Fillette bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakekwaho kwica Nyirantezimana Farida w’imyaka 28 wari umugore mukuru, bakamushyingura mu rugo.

Sponsored Ad

Byamenyekanye ubwo abaturage bo mu murenge wa Rubavu, mu kagali ka Byahi batangiraga kwibaza aho Nyirantezimana aherereye, umugabo akajya ababwira ko yataye urugo.

Abaturage bakomeje kugira amakenga bamenyesha inzego z’umutekano. Ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashakishaga mu byobo bifata amazi biri imbere y’inzu abafashwe babagamo.

Bivugwa ko nyakwigendera yaburiwe irengero tariki 15 Nyakanga umwaka ushize. Abaturanyi bavuga ko batanze amakuru nyuma yo kumva umunuko waturukaga muri urwo rugo abakekwa babagamo.

Bivugwa ko bamwiciye mu rugo umugabo yari yaramutayemo, bakaza kumushyingura imbere y’aho babaga.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Tumaze iminsi dushakisha amakuru nyuma y’uko nyakwigendera abuze nuko umugabo akajya avuga ko yataye urugo akajya i Bugande. Tugendeye ku makuru uyu munsi nibwo twabonye umurambo wa nyakwigendera mu cyobo bari baramushyizemo, umugabo n’umugore barafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje”.

Umugabo yari amaze iminsi afunzwe akekwaho kwica umugore we mukuru. Umugore we muto amaze kubona ko bavumbuye aho nyakwigendera yari ashyinguye, nawe yahise yemera icyaha nubwo mbere yari yabihakanye.

Ubwo nyakwigendera yaburirwaga irengero, umugabo yahise ajya kuzana abana batatu bari barabyaranye, atangira kubarera we n’umugore muto. Umugore muto we nta mwana yari afite.

Ibitekerezo

  • Umugore we mukuru w’imyaka 28???? Ibi byose biterwa n’Ubusambanyi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye :Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa