skol
fortebet

"Nta muntu ushobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ubigira kabiri"-Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakomeje abaturage bo mu Karere ka Rusizi baherutse guhura n’ikibazo cyo guterwa n’abantu bataramenyekana bagahitana bamwe muri bo.Umukuru w’igihugu yavuze ko iki kibazo bari kugishakira umuti kuburyo kitazongera.
Mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba wo kuwa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, abantu bataramenyekana barashe banatera amagerenade ku baturage bari ku isanteri iri mu mudugudu wa Gihigano mu kagari ka Ryankana ho mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi
Perezida (...)

Perezida Kagame yavuze ko uretse no mu Karere ka Rusizi n’ahandi hose harabonetse umutekano hakwiye gushakishwa icyatuma ibyo byose bitongera kubaho.

Yagize ati :"Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Lt Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, kuwa Gatatu w’iki cyumweru yavuze ko iki gitero cyabaye mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, abantu bataramenyekana bateye gerenade ebyiri ku baturage bo mu gace ndetse bakanabarasa amasasu, umugore umwe w’imyaka 52 akaba yahise apfa mu gihe abandi bagera ku munani bakomeretse bakaba bakurikiranwa n’abaganga

Ibitekerezo

  • Yagiye? Ngaho daaa
    Ubwo yabivuze arajyo!!!!!Akunda intambara basi!!

    N’umugabo w’Ukuri, reka ajyeyo ziriya nyakabwana za mujeri zizumve icyo zishaka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa