skol
fortebet

Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma-Paul Kagame I Karongi

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame yabwiye abaturage batuye akarere ka Karongi no mu nkengero zako ko batasigaye inyuma ndetse ko badateze gusigara inyuma, ngo u Rwanda rushya rurimo abayobozi n’abaturage badafite intege nke.
Ibi yabitangarije mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba tariki ya 27 Nyakanga 2017.Mbere yo kuvuga ijambo Kagame, yabanjirijwe na Minisitiri Philibert Nsengimana wakomeje kumvikanisha ko akarere ka Karongi kamaze kugera kuri byinshi gakesha ubuyobozi burangajwe imbere na Paul kagame. (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame yabwiye abaturage batuye akarere ka Karongi no mu nkengero zako ko batasigaye inyuma ndetse ko badateze gusigara inyuma, ngo u Rwanda rushya rurimo abayobozi n’abaturage badafite intege nke.

Ibi yabitangarije mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba tariki ya 27 Nyakanga 2017.Mbere yo kuvuga ijambo Kagame, yabanjirijwe na Minisitiri Philibert Nsengimana wakomeje kumvikanisha ko akarere ka Karongi kamaze kugera kuri byinshi gakesha ubuyobozi burangajwe imbere na Paul kagame.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko uyu munsi ari ukugaragaza intambwe Karongi imaze gutera, aho isigaye irahurira igihugu cyose ku muriro w’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane.

Ati “Kandi ijya kurisha ihera ku rugo, abari bafite amashanyarazi muri Karongi bikubye 10, bava kuri 2% bagera kuri 22% by’abanyakarongi bakora ku gikuta amatara akaka. Si amashanyarazi gusa, amazi ageze kuri 44% muri Karongi.”

Nsengimana yavuze ko uretse ikawa yera cyane i Karongi, icyayi cya mbere kiryoshye ku isi gisarurwa mu karere ka Karongi.

Paul yatangiye ijambo rye agira ati “Maze rero ibyo Philbert yari amaze kutubwira, ari muri Karongi ari n’ahandi mu gihugu hose, aho bihera ha mbere twarabanje twubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nta kurobanura.

Aha kabiri, ni Abanyarwanda bose kubanza kumva no kugira igihugu icyabo. Uru Rwanda n’amateka yarwo yose aho ava akagera harimo ndetse n’adashimishije ntabwo Umunyarwanda, ntabwo twese hamwe twigeze twumva ko iki gihugu ari icyacu, […] Abanyarwanda bumvishwa ko igihugu atari icyabo ahubwo ko ari icy’abandi baturuka hanze baje kukiyobora ku buryo bazaga bakabwira umuntu icyo agomba gukora n’icyo atagomba gukora…kera mbere y’ubukoloni […] ntabwo hashize imyaka myinshi igihugu cyongeye kuba icy’Abanyarwanda…ntabwo navuga ko birenze imyaka 23. Ubundi cyari icy’abagiraneza baza bakadusigira, bakadukuburira, barangiza bakatwigisha demokarasi yabo ko ariyo yose, ko ariwo mwambaro tugomba kwambara, ntabwo aribyo. Hari umwambaro w’Abanyarwanda.”

Kagame ati "Ntabwo mwasigaye inyuma"

“Ntabwo mwasigaye inyuma, ntimuzasigara n’inyuma. Hari byinshi dufite tugomba gukora ariko hari na byinshi dufite duheraho. Ari ayo mashanyarazi, ari imihanda, ari amashuri, ari amavuriro, ari inganda n’ibikorwa bindi byose biterwa n’ibi bimaze gutera imbere kandi turashaka gukomeza kubiteza imbere.”

“Byari nko kutubwira ngo iyi mishanana abategarugori bacu bambara ko nta kirimo muyijugunye mwambare … hasi hasigare ubusa, ibigezweho by’amajyambere…ariko ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ni umwambaro ushobora kwambarwa aho ariho hose.

N’abo bose birirwa bagenda muri iyi mihanda ndetse bakaza na hano kureba ko Abanyarwanda baba baje bitabiriye n’aha ngaha bazanywe ku gahato, bafatiweho imbunda? Baraza bababona ntibabyumve.

U Rwanda rushya, u Rwanda rwacu, u Rwanda rurimo ubuyobozi Abanyarwanda bose bisangaho nta nenge rufite. Rero, Banyakarongi buri wese asubije amaso inyuma ndetse agatekereza aho tuvuye n’aho tugeze, sinzi ko hari ugushidikanya ko tumaze gutera imbere muri byinshi. Duteye imbere mu mutekano, mu bumwe, mu muco, no gukora tukiteza imbere.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa