skol
fortebet

‘Ntabwo nazisobanura muri Miliyoni 12 z’Abanyarwanda ngo mbivemo’ Bishop Rugagi

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorero abacunguwe Bishop Innocent Rugagi yabwiye abakiristo be ko atakwisobanura muri miliyoni 12 z’ Abanyarwanda ngo abivemo ko ahubwo azareka Imana igakora imirimo.
Aya magambo Bishop Rugagi Innocent, yayagarutseho, ubwo yari mu Iteraniro kuwa Gatatu, ubwo hari haje umubyeyi waturutse mu Mutara, avuga ko atari azi Bishop Rugagi, ko ahubwo yabonye umugabo witwa Kirenga wari warabuze urubyaro hanyuma amurangira ko ari Bishop Rugagi, wamusengeye akabona urubyaro. Uyu mugabo (...)

Sponsored Ad

Umushumba w’ itorero abacunguwe Bishop Innocent Rugagi yabwiye abakiristo be ko atakwisobanura muri miliyoni 12 z’ Abanyarwanda ngo abivemo ko ahubwo azareka Imana igakora imirimo.

Aya magambo Bishop Rugagi Innocent, yayagarutseho, ubwo yari mu Iteraniro kuwa Gatatu, ubwo hari haje umubyeyi waturutse mu Mutara, avuga ko atari azi Bishop Rugagi, ko ahubwo yabonye umugabo witwa Kirenga wari warabuze urubyaro hanyuma amurangira ko ari Bishop Rugagi, wamusengeye akabona urubyaro.
Uyu mugabo witwa Kirenga, ubu umugore we inda ni nkuru, ubwo ngo yari yaragenze mu bitaro byinshi cyane, ndetse no mu nsengero, bamusengera ngo abone urubyaro byaranze kuko yari yaramaze imyaka 10 yose.

Nyuma kirenga yaje gufata umwanzuro wo kuza gusengera kwa Bishop Rugagi. Akihagera mubo Bishop yahanuriye, nawe yari arimo, ubwo yahitaga amushimira ahamuryaga, kuko yahise amubwira ngo Imana iguhaye umwana vuba bidatinze. Ibyo ntibyatinze kuko bidaciye kabiri Kirenga yagarutse gushima avuye mu Mutara Atambutsa ishimwe ko umugorewe yasamye.

Kuri uyu wa Gatatu rero mu Iteraniro ubwo Bishop Rugagi yari mu mwanya w’ubuhanuzi, yaje kugera ku mubyeyi aramubwira ati: “Ndabona waje uturutse iyo za Mutara,kandi ufite ibibazo byinshi,ariko byatangiye ubwo bagutegaga ibintu mu muryango wawe, nyuma yo kubirenga ibintu biguturuka mu maguru bizamuka kugera mu mutwe,….”

Uyu mubyeyi byari byamurenze uko Bishop Rugagi yamubwiye ibye byose. Nibwo Bishop yamubajije ati: “Ni inshuro ya kangahe uje guterana natwe? Nawe ati: Ni ubwa mbere. Ni umugabo w’Iwacu witwa Kirenga wari warahebye urubyaro, nyuma nzakwumva ngo ni wowe wamusengeye,abona urubyaro, nanjye mpita mvuga nti: “Byanze bikunze nanjye ngomba kuzajya guteranira mu Itorero ry’uwo mukozi w’Imana wenda nanjye nazagira Imana akansengera”

Ubwo nibwo Bishop yagarutse kuri aya magambo yagize ati “Nzareka imirimo y’Imana imvugire. Naho kwisobanura mu banyarwanda bose Miliyoni 12, sinabivamo.”

Aha Bishop Rugagi yahise agaruka ku banyarwanda batandukanye batajya basobanukirwa imirimo Imana imukoresha, ndetse bamwe rwose ukabona byarenze ibitekerezo byabo. Ariko yavuze ko imirimo y’Imana izamusobanura, kuko umwe uzajya usobanukirwa nogukora kw’Imana azajya abwira n’abandi. Gahoro gahoro kugeza bose basobanukiwe, bakamenya ukuri uko arikwo.

Uyu mubyeyi byari byamurenze uko Bishop yahise amubwira ibye byose, kandi yari ataramubona na rimwe, uretse kumwumvana Kirenga gusa.

Hari abantu benshi bajya baza gusenga ,bamwe barumvise ubuhamya bw’uwakiriye igitangaza cye, binyuze kuri Bishop Rugagi, Kimwe n’uko haru n’undi uza wenda aje no guhinyuza ibyo yumvanye abandi. Ariko ubuhamya buhari ni ko uwahigereye wese ataha yamenye ukuri , yanasobanukiwe ukuri.

Ibi Bishop Rugagi akavuga ko aribyo bizasobanurira abanyarwanda, Imirimo Imana imukoresha, naho ko we ubwe atabivamo ngo arikwisobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa