skol
fortebet

“Ntabwo twifuza ko abana b’ abanyarwanda bagwingira” Minisitiri Gashumba

Yanditswe: Saturday 18, Mar 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko Leta y’ u Rwanda itifuza ko hagira umwana w’ Umunyarwanda ugwingira haba ku mubiri no mu bwenge.
Ibi Minisitiri yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, ubwo yasozaga icyumweru cy’ ubuzima mu karere ka Gicumbi.
Minisitiri Gashumba yagaragaje ibintu bitandukanye bibangamiye ubuzima bw’ abanyarwanda avuga ko Leta y’ u Rwanda itifuza ko bikomeza kugaragara
Yagize ati “ Turifuza y’ uko isuku twayigira umuco, turifuza y’ uko abaturage (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ko Leta y’ u Rwanda itifuza ko hagira umwana w’ Umunyarwanda ugwingira haba ku mubiri no mu bwenge.

Ibi Minisitiri yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, ubwo yasozaga icyumweru cy’ ubuzima mu karere ka Gicumbi.

Minisitiri Gashumba yagaragaje ibintu bitandukanye bibangamiye ubuzima bw’ abanyarwanda avuga ko Leta y’ u Rwanda itifuza ko bikomeza kugaragara

Yagize ati “ Turifuza y’ uko isuku twayigira umuco, turifuza y’ uko abaturage bose bagira mituelle se santé, kubera ko iyo ufite mutuelle de santé ntabwo urembera mu rugo. Turifuza ko mukurikiza inama z’ abanyajyanama b’ ubuzima bityo tugakomeza kugabanya imfu z’ abana”

Yakomeje agira ati “Turifuza ko nta munyarwanda wongera kwicwa na malariya kuko mufite inzitamibu muhabwa n’ imiti mutishyura. Ntabwo twifuza abana b’ abanyarwanda bagwingira, iyo tuvuze kugwingira mu by’ ukuri aba ari byinshi, ukugwingira no mu bwonko no mu mutwe ntagira icyo amarira umuryango ntagire icyo y’ imarira”

Icyumweru cy’ ubuzima cyatangiye tariki 13 Werurwe. Muri icyo cyumweru abaturage bakanguriwe ibikorwa binyuranye birimo kuboneza urubyaro kwipimisha indwara zitandura no kuzirinda, gutanga ikinini cya Vitamini A, guha abana ifu y’ igikoma muri gahunda yiswe ’Shisha Kibondo" n’ ibindi.

Mu Rwanda haracyagaragara ikibazo cy’ abana bafite ikibazo cy’ imirire mibi ari nayo ntandaro yo kugwingira. Minisitiri Gashumba avuga ko kurandura ikibazo cyo kugwingira bishoboka kuko kugwingira biterwa n’ imirire mibi kandi kurya neza bikaba bitavuze kurya ibihenze.

Ese birashoboka ko imirire mibi icika mu gihugu?

Minisitiri Gashumba yagize ati " Birashoboka, ni ubufatanye bwacu twese, ntabwo kurya neza ari ukurya ibiryo bihenze, iyo bakubwira ko kurya neza bisaba imboga,imbuto, ibijumba, ibishyimbo, ntabwo kugira akarima k’ igikoni ari ikintu kigoye. Byashoboka rero twese dufatanyirije hamwe ababyeyi n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze bakabyumva ntagurishe imboga kugira ngo abone amafaranga yo kujya kunywera inzoga, ahubwo akumva ko umwana ukivuka, umubyeyi uwite ari abantu bo gusigasirwa"

Nubwo Minisitiri w’ ubuzima avuga ibi ariko abaturage bamwe basanga bigoye kurandura imirire mibi no kugwingira igihe umuturage afite amikoro make. Byukusenge Clementine aganira n’ Umuryango yagize ati


Byukusenge Clementine

"Indyo zishobotse turazibaha tukabaha uko ubushobozi bwacu bungana. Tukabaha nk’ utwo tuboga, utujumba, uturagaza n’ agakoma,... umwana yagwingira kubera ko nta bushobozi umuntu aba afite, ntabwo ingo ziba zireshya, nk’ ubu nkanjye nkorera 500 nabuze icyo kiraka umwana namuha umushogoro bitewe no kubura ubushobozi"


Minisitiri Dr Diane Gashumba akingira umwana w’ umukobwa kanseri y’ inkondo y’ umura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa