skol
fortebet

NURC yafashe umwanzuro udasanzwe uzayifasha kwihutisha ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge [NURC] yafashe umwanzuro wo gushing muri buri mudugudu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rizafasha kugira ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigere kuri 96 ku ijana mu mwaka wa 2024.

Sponsored Ad

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yiyemeje gushyiraho ihuriro muri buri mudugudu kugira ngo byihutishe gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo kunga Abanyarwanda ku kigero cyo hejuru nyuma yo gutakaza ubumwe bitewe n’imiyoborere mibi yatumye habaho jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro umuyobozi wa NURC,Fidele Ndayisaba yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko iyi komisiyo ayoboye iri kwitegura gahunda 2 z’ingenzi mu minsi iri imbere, zirimo kwifatanya n’umuryango w’abibumbye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzabera mu nteko ishinga amategeko kuwa 27 Nzeri uyu mwaka ndetse no gutangiza ihuriro [club] ry’ubumwe n’ubwiyunge muri buri mudugudu mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge kuzatangira kuwa 01 Ukwakira 2019.

Ndayisaba yavuze ko abanyarwanda basabye ko habaho igihe cyihariye cyo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge ariyo mpamvu taliki ya 01 Ukwakira hatangira ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge ndetse uyu mwaka hazaba akarusho kuko hazashyirwaho ihuriro muri buri mudugudu ry’ubumwe n’ubwiyunge rizafasha abanyarwanda kurushaho kubyimakaza.

Yagize ati “Guhera kuri taliki ya 01 Ukwakira buri mwaka tugira ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge,nk’italiki ifite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko aribwo hatangiye urugamba rwo kwibohora.

Kuri iyi taliki, hazabaho gahunda ikomeye aho biteganyijwe ko buri mudugudu uzaba ufite ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge riwufasha gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.Kuri uyu munsi nibwo rizatangizwa mu gihugu hose aho imidugudu igize akagari izahurizwa hamwe kuko inteko y’abaturage iba ku rwego rw’akagari.Bizaba ari kuwa kabiri,usanzwe uberaho ihuriro ry’intego y’abaturage ndetse ntibizabangamira gahunda z’abantu.

Abayobozi bakuru barimo abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi,abagize guverinoma,abagize komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge,abayobozi b’inzego zibanze kuva ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’intara bose bazajya kuganira n’abaturage hirya no hino kuwa 01 Ukwakira saa munani,banabatangirize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’umudugudu.”

Umuyobozi wa NURC yavuze ko mu byumweru bizakurikiraho hazabaho ibikorwa bitandukanye aho mu cyumweru gikurikiraho hazaganirwa ku byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge iwabo muri iyi myaka 25 ishize n’imbogamizi.Mu cyumweru cya 3,hazabaho ikiganiro cya Ndi umunyarwanda mu kagari kabo.Icyumweru cya 4 hazaganirwa ku burinzi bw’igihango aho bazasobanukirwa umurinzi w’igihango uwo ariwe,uko atoranwa kuko mu cyumweru cya nyuma hazatorwa abarinzi b’igihango muri buri kagari ndetse harebwe niba abatowe mbere bagihagaze neza.

Ku bantu barimo imfungwa batabasha kwitabira inteko z’utugari,hafashwe umwanzuro w’uko buri karere kazajya gasura gereza ifungiwemo abantu benshi bakavukamo bakaganirizwa kuri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Muri uku kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge,mu mashuri hazategurwa amarushanwa mu buhanzi butandukanye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka,hanyuma abatsinze bahembwe n’ibigo byabo.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko yifuza ko mu mwaka wa 2024 igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyava kuri 93 turiho ubu kikagera kuri 96 ku ijana cyane ko ngo kuzamura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda biri muri gahunda Leta y’u Rwanda by’umwihariko umuryango wa FPR Inkotanyi wiyemeje kugeraho muri iyi myaka 7 y’iyi manda ya perezida Kagame.

Iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu mudugudu rizayoborwa n’umuyobozi w’umudugudu,hazatorwa umunyamabanga ndetse ngo abayobozi batandukanye mu mudgugudu barimo ab’amasibo,abarinzi b’igihango,abajyanama b’ubuzima,n’abandi bazaba bari muri iri huriro kuko abayobozi aribo ndorerwamo z’abaturage.

Mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amahoro,kuwa 27 Nzeri uyu mwaka,mu ngoro y’inteko ishinga amategeko niho uzizihirizwa.Abagize sena n’abadepite,abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye za Leta, n’uhagarariye umuryango w’abibumbye mu Rwanda bazahura n’abahagarariye urubyiruko muri buri karere,abarinzi b’igihango n’abandi bakoze ibikorwa bidasanzwe bifasha abanyarwanda kuva mu mwijima.Insanganyamatsiko y’uwo munsi ni “Twara urumuri.”

Urubyiruko ruzaganirizwa n’abatwaye urumuri bagafasha abandi kuva mu mwijima ndetse urubyiruko ruzagaragaza icyo rwiyemeje mu kurushaho kugeza urumuri kuri benshi.

Insanganyamatsiko y’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge igira iti "Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge:Ubumwe bwacu,amahitamo yacu."




Umuyobozi wa NURC,Fidele Ndayisaba yemeje ko hagiye gushyirwaho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri buri mudugudu rizafasha Abanyarwanda kubyimakaza mu mitima yabo

Ibitekerezo

  • This is a good initiative.Ni gitekerezo kiza ariko ntigishoboka.Na United Nations bayishinze bavuga ko igiye "kuzana amahoro ku isi".UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa