skol
fortebet

Nyabihu:Abagizi ba nabi bateye kuri GS Jenda batema umuzamu n’abatetsi baho

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

Abagizi ba nabi bataramenyekana bateye ku ishuri rya GS Jenda ryo mu karere ka Nyabihu, bitwajwe imihoro n’udufuni, batemagura umuzamu uharinda n’abatetsi babiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane Taliki ya 28 werurwe 2019.

Sponsored Ad

Aba bagizi ba nabi bari gushakishwa na polisi ndetse n’inzego zishinzwe iperereza,bitwikiriye ijoro batera iki kigo cy’amashuli,batema abantu 3 barimo umuzamu n’abatetsi 3 nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette,yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Bateye ari abantu batandatu bitwaje imihoro n’udufuni, umuzamu arabarwanya baramutemagura bikabije, umutetsi aza atabaye nawe bamutemagura mu maso. Mugenzi we uteka nawe aje baramukubita gusa we abasha gucika ariruka”.

Abatemwe bajyanywe kuri Poste de Santé ya Jenda, naho abo bagizi ba nabi baracyashakishwa, hamaze gufatwa umwe.

Kampire yemeje ko hamaze gufatwa umwe muri batandatu bateye kuri iri shuringo n’abandi 5 basigaye bari gushakishwa.

Kampire avuga ko abatemwe bajyanywe kuri poste de santé ya Jenda, aho bari kwitabwaho n’abaganga, ubuyobozi bukaba bwabasuye bugasanga umutetsi abasha kuvuga naho umuzamu atabasha kuvuga.

Yakomeje yemeza ko hari uwitwa Kazungu ukekwaho kuba muri ibyo bikorwa yamaze gufatwa akaba yarahoze akora kuri iki kigo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa