skol
fortebet

Nyabihu: Abaturage barasaba indishyi y’imyaka yabo yangijwe ubwo polisi yarasaga umugabo ucuruza inkweto

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bari bafite imyaka ahaherutse kurasirwa umuntu agahita apfa, barasaba ko Leta yabaha indishyi ku myaka yabo yangijwe n’abaturage baje bahuruye.

Sponsored Ad

Kuwa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 ni bwo aha mu mudugudu wa Zihari akagari ka Kijote mu murenge wa Bigogwe akarere ka Nyabihu hapfiriye umugabo wacuruzaga inkweto arashwe n’umupolisi,wahagaritse imodoka yarimo afite inkweto za magendu,agahitamo kwiruka bikamuviramo kuraswa.

Nyuma yo kurasa uyu mugabo,abaturage babarirwa mu magana bahururiye mu mirima yarasiwemo,bangiza bikomeye imyaka yari ihahinze.

Ba nyiri iyi myaka bavuga ko ibi byabasigiye igihombo gikabije kuko imyaka yabo yahangirikiye bikomeye, nk’aho uyu muntu yiciwe nyir’izina hari hasanzwe hahinze ibireti biragoye ko nyirabyo yazasubiramo kugira icyo akuramo, mu nkengero zaho naho hari hahinze ibirayi bimwe bitangiye kumera ibindi birimo kuraba na byo ntibyasigaye amahoro, aha ni ho bene byo bahera bavuga ko bakwiye guhabwa indishyi kuko iki ari igihombo bahamagariwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko ubuyobozi bw’umurenge ari bwo bukwiye kwinjira muri iki kibazo bwabona ari ngombwa koko bukaba bwakigeza ku rwego rw’akarere nabo bakabona kureba icyo bagikoraho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe bwumvikana nk’ubutari bwiteguye kugira icyo bufasha aba baturage buvuga ko bugiye gushaka uko bwakora igenzura ku myaka yose yaba yarahangirikiye bagashyikiriza raporo urwego rw’akarere rukaba ari rwo rwabifataho umwanzuro nk’uko GAHUTU TEBUKA Jean Paul uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Imwe mu myaka abuturage bavuga ko yangiritse cyane ni ibirayi n’ibireti bemeza ko byanze bikunze umusaruro bari bategereje badashobora kuwubona, mu gihe rero bavuga ko n’uburyo uwo muntu wahaguye yishwe babibonamo akarengane bakavuga ko nyirabayazana ari nawe ukwiye kubazwa igihombo cyose byabateje.

Inkuru ya TV1

Ibitekerezo

  • kurasa umuntu ukamwica yapfukamye akagusaba imbabazi ,ni ukwikururira umuvumo ,ushobora kuzagera no kubuzukuru bawe.isi burya irahora.

    kurasa umuntu ukamwica yapfukamye akagusaba imbabazi ,ni ukwikururira umuvumo ,ushobora kuzagera no kubuzukuru bawe.isi burya irahora.

    yarashwe se apfukamye! yiruka !cyangwa arwana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa