skol
fortebet

NYABIHU:Bibye ibendera ry’igihugu

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu ryari ku kagari ka Mwiyanike mu murenge wa Muringa ho mu Karere ka Nyabihu.

Sponsored Ad

Amakuru y’ibura ry’iryo bendera ry’igihugu yatangajwe n’umukozi ushinzwe umutekano wabimenyesheje umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwiyanike.

Birakekwa ko abo bajura, bitaramenyekana icyo bari bagamije biba iri bendera, baciye agashumi kari karifashe hanyuma bakaryururutsa bararitwara.

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wacu ukorera mu Burengerazuba yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muringa, Byukusenge Emmanuel yemeje aya makuru yayamenye ahagana saa kumi n’ebyiri.

Yagize ati” Saa kumi n’ebyiri z’igitondo gitifu w’akagari yambwiye ko ayo makuru yayahawe n’umunyerondo wamubwiye ko baribuze, yambwiye ko yahageze akabona bisa nk’aho baciye agashumi bakaryururutsa bakaritwara”.

Gitifu akomeza avuga ko hari ubwo abaryiba baba bafitanye ibibazo n’abagomba kuharara bityo bakabikora nk’agahimano.

Si ubwa mbere ibendera ry’igihugu ryibwe muri uyu murenge wa Muringa kuko no mu Kagari ka Muringa ko muri uwo murenge ryigeze kwibwa.

Itegeko N°42/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, risobanura neza uko ukoresheje nabi ibendera ry’igihugu ahanwa.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Rikomeza rivuga ko umuntu wese ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibyo bihano ni nabyo bihabwa uwiba ibendera ry’igihugu.

Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu. Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry’Igihugu.

Ibitekerezo

  • Ayo mabendera yabaye henshi usanga ashinze naho bitari ngombwa.Bamwe bayambara biyambitse n’ubusa. Kuyaha agaciro nukuyashyira ahantu ha ngombwa. Ushyira ibendera ku kigo cyishuli kigaho abana 100 bose bataha abarimu bagafunga wumva gute ko abantu mu gukinisha leta bashaka kuvangira umuyobozi bamaze kunywa urwagwa batagira igitekerezo nk’icyo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa