skol
fortebet

NYABIHU:Nyuma y’indwara idasanzwe bise Tetema yari yarateye abanyeshuli b’abakobwa,hadutse indi nabwo mu banyeshuli ibagwisha hasi bakabyukana imbaraga zidasanzwe

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

FOTO@Internet

Ni nyuma y’Urujijo ku ndwara yo kuribwa mu mavi iherutse kwibasira abanyeshuri b’abakobwa biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rambura Filles mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rambura, abo bikubitaga hasi bakabihimba Izina “Tetema”ubu haje indi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rega ibagwisha hasi bakabyukana imbagara nyinshi.

Sponsored Ad

Iyi ndwara bari barahimbye tetema kubera ko iyi ndirimbo yitwa “Tetema” bayibyina batitira cyane, yari yadutse mu kwezi kwa Kamena.

Gusa Nyabihu haravugwa indi nd wara,Guhera kuwa Gatatu tariki 7 Kanama uyu mwaka hari abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rega ruri mu murenge wa Bigogwe hari abana bagaragaje uburwayi budasanzwe. Ngo bamwe bikubita hasi ariko nyuma y’igihe runaka bagahagurukana imbaraga nyinshi bakiruka ariko bikaza gushira.

Ibi byatangiye bifata abana babiri b’abakobwa biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu, Jean Bosco Vumera yabwiye itangazamakuru ko ko kiriya kibazo yacyumvise.

Ababonye aba banyeshuri bagize ubu burwayi bavuga ko umwana bwafashe agaragara nk’uwafashwe n’izindi mbaraga zidasanzwe.

Vumera asaba abarezi bo muri kiriya kigo n’abo mu bindi bigo byegeranye kujya bihutira kumenyesha abaganga n’ababyeyi ikibazo kibaye.

Ngo biba byiza iyo ababyeyi baje ku kigo bakabwira abarezi uko abana babo basanzwe babayeho mu miryango.

Twabibutsako Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Rega bose biga bataha iwabo.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga kugwishwa bavuga kugushwa..Hakenewe itorero cg amasomo ku kinyarwanda..Cyarapfuye pee nyuma yo kurembywa cyane n’abakivuga cg bakacyandika ukundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa