skol
fortebet

Nyabihu: Polisi yarashe umugabo ucuruza inkweto yahagaritse atwaye magendu akanga

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore wacuruza inkweto, yarasiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Kijote ubwo yari mu modoka atwaye magendu y’inkweto polisi imuhagaritse yanga guhagarara.

Sponsored Ad

Ahagana saa sita z’amanywa, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019,nibwo uyu Habarurema yari mu modoka yavaga Rubavu yerekeza I Musanze afite agafuka karimo imiguru 10 y’inkweto, yabonye polisi ibahagaritse afata aka gafuka ke ariruka,umupolisi amwirukaho ari kumurasa.

Nkuko abaturage babitangarije Radio & TV1,uyu mupolisi yarashe amasasu ane Habarurema, arimo 2 yamufashe bimuviramo urupfu.

Abaturage bavuze ko ubwo umupolisi yamwirukankanaga yamurashe amasasu abiri amuhusha, nyuma akaza kumurasa andi abiri yamaze kumugeraho ndetse ngo akaba yabanje no kumukubita inshyi ebyiri.

Abaturage barakajwe n’urupfu rwa Habarurema bituma bashaka gukora igisa n’imyigaragambyo bahagarara mu muhanda banga ko umurambo w’uwishwe utwarwa, gusa ntibyamaze akanya.

Umuvugisi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko ayo makuru ariyo, ko abapolisi bari bacunze umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka hakavamo umuntu ufite igikapu akiruka umupolisi yamurasa isasu rigafata mu cyico.

Uyu mucuruzi w’inkweto,Habarurema, yari asanzwe atuye mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu, akaba asize umugore n’abana batatu.Polisi iri gukora iperereza ngo barebe ko uyu mupolisi warashe Habarurema atakoresheje ingufu z’umurengera.

Inkuru ya Radio&TV1

Ibitekerezo

  • Ariko mbabaze ubwo iyo bavuze ngo bagiye gukora iperereza barebeko atakiresheje imbaraga zumurengera ariko HE ko twakwitoreye tugukunze wadufashije abaturengsnya

    Ariko mbabaze ubwo iyo bavuze ngo bagiye gukora iperereza barebeko atakiresheje imbaraga zumurengera ariko HE ko twakwitoreye tugukunze wadufashije abaturengsnya

    Uwomupolice rwose bamwirukane!!!

    Ibi birababaje kwica abantu ’!!!
    ubundise biremewe kurasa uta kurwanije?

    nyamara nibikomeza gutya abantu barashira, ubu se umuntu azongera kwizera police, buri munsi urusasu ruravuz’ubuhuha, biragaragara ko usibye kurasa abantu nta nyigishyo zindi bagihabwa, none ko bavuga ngo abaturage batangire amajuru ku gihe? ngo bakumire icyaha kitaraba? ubu nutanga amakuru adashimishije umwe muri police uzaba ucyizeye kubaho kandi afite imbunda, ndatse ari bushigikirwe n’umuvugizi wa police y’igihugu ko wirutse bakakurasa, cg turi mubihe bidasanzwe niba ntakibyihishe inyuma.

    nyamara nibikomeza gutya abantu barashira, ubu se umuntu azongera kwizera police, buri munsi urusasu ruravuz’ubuhuha, biragaragara ko usibye kurasa abantu nta nyigishyo zindi bagihabwa, none ko bavuga ngo abaturage batangire amajuru ku gihe? ngo bakumire icyaha kitaraba? ubu nutanga amakuru adashimishije umwe muri police uzaba ucyizeye kubaho kandi afite imbunda, ndatse ari bushigikirwe n’umuvugizi wa police y’igihugu ko wirutse bakakurasa, cg turi mubihe bidasanzwe niba ntakibyihishe inyuma.

    Birababaje kuba iyi nkuru itavuga ukuri neza,
    Uyu mugabo yirutse inkweto za caguwa arazita, umupolisi amurasa rimwe aragwa, amusanga aho yaguye amukubita inshyi, undi nawe amusaba imbabazi arazimwima, ahita amurasa amasasu arenga 2 mu murima amukandagiye hejuru. Birababaje ndetse cyane kuba umuntu asigaye yicwa nk’ikimonyo twese tureba. Abaturage turababaye kuko ibi bimaze gufata intera ndende. Abasirikare cyane cyane abapolisi birakabije, ubunyamwuga bushobora kuba bugenda bugabanuka cyane.

    ibyo umupolisi yakoze nibyo.kuki polish imihagarika akiruka?gufatanwa inkweto numvako ntacyo bagutwara.yari guhagarara.ikindi umupolisi ari mukazi afite imbunda tugomba kumenyako iyo bibaye ngombwa ikoreshwa.ntitukiruke baduhagaritse kuko nabo ntago baba bashaka kuturasa ahubwo nitwe tubyitera.

    reka dutakambire muzee wacu kuko ukuntu adukunda n’amahanga arabizi, icya mbere niri raswa rya bantu buri munsi, nyakubahwa! n’abazira urumogi bamwe mu babarasa nibo baba babahaye inzira, ntahandi runyura uretse ku mupaka no ku nkengero ryawo, iyo afashwe bihutira kumurasa basibanganya ibimenyetso, kimwe nuko hari ababyihishe inyuma ngo baharabike ubumwe bwacu, icya2 uku kwiyahura kwa buri munsi ko bimaze kuba inshyoberamahanga! nyakubahwa prezida wacu, cya cyizere cya police n’abaturage kirimo gukemangwa,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa