skol
fortebet

Nyabihu : Umugabo arakekwaho kwica umugore we bari bamaranye ibyumweru 3 gusa

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa TURIMUBYIZA Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore bari basanzwe babana batarasezeranye mu mategeko.

Sponsored Ad

Amakuru y’urupfu rwa Ntabanganyimana Domitile wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo umwe mu baturanyi yari aje gukora mu ishyamba rye riri hafi aho akahabona indangamuntu ya nyakwigendera itabye mu gitaka hamwe n’agapira kariho amaraso ndetse n’urufunguzo rw’inzu agahita yihutira kubimenyesha abaturanyi.

Nyuma yo kumenya ko ibyo bitowe ari ibya nyakwigendera ngo ni bwo bahise bajya kureba aho yari asanzwe atuye basanga hafunze bakingura bifashishije rwa rufunguzo babonye basanga umurambo w’umugore ku buriri ari nabwo bahise bitabaza inzego z’umutekano.

Nk’uko abatuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Kora umurenge wa Bigogwe babibwiye TV/Radio1 dukesha iyi nkuru,uyu mugore n’umugabo we bari bamaze ibyumweru bitatu bimukiye muri aka gace bigakekwa ko bahaje ari bwo bakibana, aho babanaga nk’umugabo n’umugore batunzwe no guhingira abandi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba CIP Emmanuel KAYIGI yabwiye TV/Radio1 ko TURIMUBYIZA Jean Nepo ukekwaho kwiyicira umugore yamaze gutabwa muri yombi ndetse ngo akaba aniyemera icyaha, akavuga ko yiyiciye umugore saa sita z’ijoro amuhengereye asinziriye akamuniga.

Ngo avuga ko impamvu yamuteye kwiyicira umugore bari bamaranye igihe gito ndetse bataranabyarana ari uko yavumbuye ko mbere y’uko bashakana ngo yari yarashatse undi mugabo kandi yarabimuhishe.

Inkuru ya Radio&TV1

Ibitekerezo

  • Aha mwakosora musanze aribyo: yiyiciye umugore = yishe umugore we ! Kwiyicira ndumva ku bwanjye, bimuha uburenganzira bwinshi burenze ubwo agenerwa n’itegekonshinga tugenderaho mu Rwanda! murakoze kubyakira neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa