skol
fortebet

Nyabugogo:Inyubako izwi nko ku mashyirahamwe yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Inyubako ikorerwamo ubucuruzi izwi nko ku mashyirahamwe iherereye I Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri yon a hotel iherereye ku Muhima.

Sponsored Ad

Biravugwa ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa saba z’ijoro iturutse kuri gaz yaturikiye muri restaurant ya Immaculée Uwizeyimana ihita ikongeza imiryango yindi byegeranye.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ryahise ritabara gusa ibyangijwe nayo ni byinshi ariko kubw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima.

Imwe mu miryango yahiye ni ikorerwamo ubucuruzi bw’ibyo kurya (restaurant), inzu zitunganya amafoto ndetse n’izo bogosheramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Goretti yatangarije abanyamakuru ko agaciro k’ibyangiritse kataramenyekana kuko ba nyiri amazu bataravuga ibyahiriyemo.


Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa