skol
fortebet

Nyabugogo: Ushinzwe umutekano yavuze amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside bituma abantu 17 bahungabana

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Umusekirite wo mu isoko rya Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, yabwiye umuntu bari kumwe ko yamutema n’ intebe yicayeho akayitemagura, bituma abantu 17 bahungabana bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Muhima.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 11 Mata 2019,nibwo uyu musekirite yashwanye n’umuntu wimuye intebe biramurakaza niko kuvuga aya magambo yuzuye ingengabitekerezo ya jenoside.

Amakuru aravuga ko uwavuze aya magambo yahise yishyikiriza Urwego rw’ ubugenzacyaha ndetse n’ isoko rikaba ryabaye rihagaritswe by’ agateganyo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UKWEZI, ni uko itandaro y’ iki kibazo ari uko abantu bari bakuye intebe mu mwanya wazo, noneho umwe akavuga ngo munsubize intebe yanjye uwo ‘musekirite akamubwira ngo iyi ntebe nanayitemagura nawe byanarimba nkagutemagura’.

Uwabwiwe ayo magambo yahise ahungabana n’ abandi bahuruje baza kureba ibibaye nabo barahungabana.

Ndayisaba Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’ Akarere Ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yageze aho byabereye asaba abaturage kwirinda amagambo yakomeretsa bagenzi babo ndetse avuga ko akarere kagiye gukomeza kwigisha abaturage kwirinda bene aya magambo akomeretsa bagenzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa