skol
fortebet

Nyagatare: Abagore babiri barashwe n’abasirikare bari kugerageza kwambutsa magendu ku mupaka

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

Abagore babiri barasiwe mu murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare n’abasilikare bari ku burinzi mu ijoro ryakeye nyuma yo kubahagarika bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda bari bakuye muri Uganda, bakanga ahubwo bakagerageza kwiruka.

Sponsored Ad

Nkuko makuru atugeraho abitangaza,aba bagore bivugwa ko barashwe n’Abasilikare bari kuri “Patrouille”,ubwo babahagaritse bikoreye inzoga zitemewe mu Rwanda bivugwa ko bari bakuye muri Uganda, aho guhagarara babatera amabuye.

Nyuma yo kuraswa aba bagore basanganwe inzoga zitemewe mu Rwanda, zirimo kanyanga n’izitwa African jin zari mu makarito atandatu.

Imirambo y aba bagore yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyagatare nyuma yo kuraswa nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa