skol
fortebet

Nyagatare:Abanyerondo 6 b’umwuga bakubiswe bikomeye n’abasinzi bajyanwa mu bitaro banegekaye

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Foto:Internet

Abanyerondo 6 b’ umwuga bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Katabagemu mu tugari dutandukanye bajyanywe mu bitaro banegekaye nyuma yo gukubitwa n’ abasinzi bari mu kabari saa sita z’ ijoro.

Sponsored Ad

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira ku wa 4 Gashyantare 2019. Amakuru atangwa n’ abaturage avuga ko abanyerondo bakubiswe bari basinze hanyuma bakubitwa n’ abasinzi bagenzi babo ubwo bari mu gikorwa cyo gufungisha utubari.

Uru rugomo rwabereye mu tugari twa Kigarama,Isangano na Bayigabirire. Nubwo byabereye ahantu hatandukanye mu ijoro rimwe ku buryo umuntu yakeka ko byari byateguwe, ubuyobozi bw’ umurenge bwo siko bubibona kuko buvuga ko nta hataba abasinzi.

Ubuyobozi bwa polisi y’ u Rwanda mu karere ka Nyagatare kuri uyu Mbere bwataye muri yombi abantu batatu bakubise abanyerondo abandi baracyashakishwa nk’ uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Katabagemu Kubwa Ruboneka Sylvain yabitangaje.

Gitifu Ruboneka we yavuze ko ari abasinzi barwaniye mu tubari mu masaha y’ igicuku, abanyerondo bajya kubakiza aba aribo bakubitwa.

Ati “Ni abasinzi b’ ibirara bari bamaze iminsi bafungwa barwanyije abanyerondo. Bararwanye ubwabo irondo rirahurura rifata umwanzuro wo kubakiza, ribakijije bararirwanya”

Ruboneka yavuze ko abarwanye batabitewe n’ ibiyobyabwenge ahubwo bari basinze inzoga zisanzwe. Yasabye abaturage kwirinda urugomo kuko nta wukwiye gukubitwa n’ umuntu yitwaje ko yasinze.

Yagize ati “Icyo twabwira abaturage ni uko bemerewe gusabana, ariko bakirinda kurwanya no guhohotera umuntu uwo ariwe wese uretse n’ ababa bari ku irondo ntawemerewe kurwana n’ umugore we, n’ umwana we yitwaje ko yasinze

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Katabagemu nabo abakubiswe bari kwitabwaho n’ abaganga ku kigo nderabuzima cya Katabagemu.

Ibitekerezo

  • GUSINDA ni bibi kandi ni Icyaha nkuko Bible ivuga.Gusa kunywa INZOGA nkeya si icyaha.Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Akenshi bagoreka Bible (to distort the Bible) kubera inyungu zabo.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

    Kigarama mwa, murakabije mwisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa